-
- Hagenimana Gad avuga ko ataherukanaga n'umuryango we kubera ingamba zo kwirinda COVID-19
Hagenimana ni umwe mu Banyarusizi bacumbitse igihe kinini mu mateka yabo i Kigali, cyangwa Abanyakigali bacumbitse igihe kinini i Rusizi.
Yagize ati "nta kindi gihe nibuka kirekire nigeze mara ntari kumwe n'umuryango wanjye, keretse muri Jenoside kandi icyo gihe nari nkiri umwana muto".
Hagenimana akomeza agira ati"Covid-19 tuzayibuka ndetse tuzabiraga n'abana bacu, kuko ni igihe cyari kigoye cyane cyo kwihangana, ntabwo byoroshye, umugore wanjye yarihanganye nanjye narihangaye kubera kwizera Imana, Yesu wenyine ni we wabinshoboje".
Uyu mushoferi ashimira Leta y'u Rwanda kongera kubakomorera kugenderana hagati y'akarere ka Rusizi n'izindi ntara, ariko akanashimira ikigo akorera cya Alpha Express cyamuhaye ibimutunga n'ibitunga umuryango we muri aya mezi yose yari amaze adakora.
Hagenimana avuga ko ikoranabuhanga ryo kohereza amafaranga kuri telefone na ryo ryamufashije, akaba yibaza uburyo bari kuba babayeho iyo ritabaho.
Mukeshimana Alain Christian yavuye iwabo i Rusizi mu mwaka ushize aje i Rwamagana kwiga, yari kuba yarasubiye i Rusizi mu kwezi kwa Kamena k'uyu mwaka, ariko akato iwabo bari barashyizwemo ni ko kamutindije kugeza ubu.
Abitewe n'urukumbuzi, Mukeshimana yagize ati"bibaye byiza imodoka yagenda nk'indege, abavandimwe n'inshuti,...ni amatsiko menshi pe, n'urukumbuzi rwinshi!"
Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yongeye kwemerera abari i Rusizi kugenderana n'abo mu tundi duce tw'igihugu nyuma y'amezi atandatu, yateye abantu b'ibyiciro bitandukanye ibyishimo, barimo Abanyarusizi.
Mu bandi bakomorewe ibikorwa harimo abanyonzi b'amagare bemerewe gutwara abantu, ndetse n'ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara zasubukuwe.
Amashuri na yo azafungurwa mu byiciro guhera kuri kaminuza n'amashuri makuru mu kwezi gutaha k'Ukwakira, ayisumbuye n'abiga mu mwaka wa gatanu n'uwagatandatu w'abanza bazatangira hagati mu kwezi k'Ugushyingo 2020, abasigaye bakazatangira muri Mutarama 2021.

source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umushoferi-w-i-rusizi-yishimiye-gusubirayo-nyuma-y-amezi-6-acumbitse-i-kigali
