Rayon Sports yasabye gusubikirwa igihano imyaka 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 By Canisius Kagabo

Nyuma yo gufatirwa ibihano na FERWAFA byo kutandikisha abakinnyi kubera umwenda ifitiye uwahoze ari umutoza w'iyi kipe Ivan Minnaert, Rayon Sports yasabye ko yasubikirwa iki gihano mu gihe cy'imyaka 2.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo FERWAFA yasohoye imyanzuro ya komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA ihagarika Rayon Sports kwandikisha abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 kugeza imaze kwishyura umwenda ifitiye uyu mutoza.

Rayon Sports ikaba yahise yandikira FERWAFA iyisaba ko yayisubikira iki gihano mu gihe cy'imyaka 2 ikabanza ikiyubaka kuko muri iyi minsi itameze neza.

Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yemeje ko urubanza bafitanye na Ivan Minnaert rwaciwe mu nzira zose ndetse bakaba barahawe n'ibihano mu gihe batamwishyura, gusa ngo bitewe n'ibihe bya COVID-19 Rayon Sports ntiyabashije kumwishyura nk'uko babitegetswe ariko bakaba bari bafite ubushake dore ko bamwishyuye ibihumbi 2 by'Amadorali.

Akaba ashingiye ku mategeko shingiro ya FIFA yo muri Werurwe 2020 ingingo ya 12 mu gaka ka 7 aho iteganya ko ikipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha cyangwa kutabagurisha kubera kutishyura ibyo yategetswe, ibyo bihano bishobora kuba bihagaze. Mu gihe habayeho kuba hahagaritswe ibyo bihano urwego rufata ibyemezo rushobora gutanga igihe kitari munsi y'amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2.

Rayon Sports ishingiye mu bihe irimo yasabye ko yasubikirwa ibi bihano mu gihe cy'imyaka 2 ikabanza ikisuganya.

Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y'imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.

Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n'amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by'amadorali y'Amerika, ni ukuvuga 32,514,525 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nyuma yaho Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y'Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.

Rayon Sports yasabye gusubikirwa ibihano yafatiwe kubera Ivan Minnaert
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)