Polisi y'u Rwanda iravuga ko hari abapolisi bafunzwe kubera gukoresha imbaraga z'umurengera ku baturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitangajwe mu gihe hashize iminsi hari ubwiganze bw'amajwi y'abantu banenga abapolisi bamwe mu iyubahirizwa ry'amategeko, barengera bagakoresha ingufu kugeza nubwo barasa abaturage cyangwa bakabahohotera mu bundi buryo.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko iki kibazo cy'aba bapolisi yacyumvise, ndetse ko yatanze amabwiriza ku buyobozi bukuru bwa Polisi ko gikwiriye gushakirwa umuti, kigacika burundu.

CP John Bosco Kabera yatangaje ko bidakwiriye ko Umupolisi akoresha ingufu z'umurengera, ndetse ko Polisi igiye gushyira imbaraga mu kumenyesha abanyarwanda uko bene abo barenga ku mategeko bakurikiranwa.

Yatanze ingero ku bapolisi barimo uwarashe abaturage mu Karere ka Nyanza n'uwakubise umuturage i Rwamagana akitaba Imana, aho bose ko bari gukurikiranwa n'inkiko.

Yagize ati: "Ubu umukoro dufite ukomeye cyane twahawe, ni ukugaragaza uburyo abantu bakurikiranwa. Ngira ngo ni cyo kintu abantu bibaza. Ubu rero nubwo n'uwo mupolisi umwe adakwiriye kuba yabikora, imbaraga zizashyirwa mu buryo nta n'ukwiriye kugaragara muri iki kibazo cyo gukoresha ingufu z'umurengera, ariko noneho imbaraga zigiye kujya, iyo umupolisi akoze icyaha bigaragara ko yakoresheje ingufu z'umurengera, bimenyekanishwa bite mu banyarwanda? Nk'umupolisi iyi COVID-19 igitangira mu kwezi kwa gatatu warashe abantu i Nyanza bari kuri moto, nk'uwo mupolisi yarafunzwe, arakurikiranwa mu nkiko. Ari muri gereza, ariko abantu ntibazi uko byagenze. Baheruka havugwa ko byabaye ariko ntibazi icyakurikiye."

Ku mupolisi uherutse gukubita umuturage mu Karere ka Rwamagana i Karenge bikaza kumuviramo urupfu aguye mu bitaro nawe ngo ari mu nkiko ari kuburana, kimwe n'undi uherutse kurasa umuturage ahitwa i Zaza muri Ngoma uri gukorwaho iperereza.

Yagize ati: "Kugira ngo bijye kugaragara ko wakoresheje ingufu z'umurengera, bigomba kugaragazwa n'iperereza. Ese ubundi wakoraga iki? Wakabaye wakoze iki mu bihe wisanzemo n'aho wagiye gukorera mu kazi?"

Yakomeje avuga ko usibye guhana mu rwego rw'amategeko, abapolisi bahabwa ibihano mu buryo bw'imyitwarire ku wabwiye nabi umuturage, ku wakanze umuturage, ku wamuhaye serivisi mbi, ku wanze kumutabara kandi yamutabaje n'ibindi.

Yagize ati: "Ibyo nabyo bibera mu rwego rw'imyitwarire mu mategeko agenga polisi, ari naho hava n'abapolisi benshi birukanwa mu gipolisi. Murabizi ko buri mwaka dusohora urutonde, bimenyekana bite? [...] no kudaha umuturage serivisi birahanirwa. Ubwo rero dufite umukoro w'uburyo tugaragaza ibyo bintu kugira ngo bumve mu by'ukuri ko n'icyo cyizere impamvu bari bafite kigomba gukomeza."

Polisi y'u Rwanda iherutse kwirukana abapolisi 56 bo ku rwego rwa ofisiye, aho urutonde rwabo rugaragaraho ba Ofisiye Bakuru batatu n'umwe wari ku cyiciro cy'abakomiseri muri Polisi y'u Rwanda.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)