Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN nawe birangiye atawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB mu Mujyi wa Kigali, aho RIB yavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw'u Rwanda n'amahanga.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n'ihuriro ry'imitwe y'iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b'abanyarwanda …mu duce dutandukanye tw'uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n'ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise inyungu z'ubutabera kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.

Yagize ati: "Ntabwo twavuga ibyo bihugu ngo tuvuge aho yafatiwe kuko biracyari mu iperereza. Ariko iperereza nirirangira tuzababwira byose."

Dr Murangira yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y'u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.

Yagize ati: "Turababwira ko ukuboko k'ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n'ubufatanye n'ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye ko abantu bapfa mu bindi bihugu, n'abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wakwica abanyarwanda ngo yidegembye ngo yumve ko atafatwa. Ukuboko k'ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe."

Rusesabagina wanagarutsweho muri Film Hotel Rwanda igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamugize icyatwa ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines nyamara yaritwaye nabi kuko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abarokore.

Ni filimi yashenguye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubona iriya film igaragaza Paul Rusesabagina nk'intwari nyamara aho yabaga i Burayi yarahakanaga akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo yakunze kugarukwaho mu manza z'abakurikiranyweho guhungabanya umutekano w'u Rwanda nka Nsabimana Callixte alias Sankara uri kuburanishwa mu Rwanda ku byaha birimo kurema imitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ubwo uyu wari wariyise Majoro Sankara yafatwaga, Paul Rusesabagina yavuze ko bataciwe intege n'ifatwa ry'umuvugizi w'uriya mutwe wagabye ibitero mu Rwanda.

Ubu Paul Rusesabagina acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko y'ikurikirana byaha.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)