Nshaka umuhungu twakora ubukwe maze tukazajya kwibanira muri Amerika nyuma ya Corona Virus. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Naje mu Rwanda nje gusura abavandimwe n’inshuti , ariko ndashaka kuzasubirayo nkoze ubukwe n’umusore wakwemerako dusubiranayo, Ibijyanye n’ibyangobwa byose nzabimufasha kuko njye bizanyorohera kubimuhesha kubera ko mbyemerewe. Nitwa Kaboneye Diane , maze iminsi muri Kigali aho ntuye muri Appartment kuko naje mvuye muri Amerika nje kwishimishanya n’umuryango wanjye , kuva nabaho nakundanye n’umusore umwe w’umuzungu antesha umutwe kuburyo numvishe ntagikeneye gukundana n’umuntu duhuriye muri Amerika. Ubu rero kuko ndi murugo byibuza niyumvishako nahakura umugabo wambera imfura nanjye nkamubera indi , akampa urukundo nanjye nkarumuha. Ikingenzi nuko yaba afite imyaka hagati ya 26-30 kuko njye mfite imyaka 25 y’amavuko gusa , ibindi twabivuganaho hagize uwumva yankunda. Ikitonderwa : Uwo musore agomba kuba afite igihagararo yambara akaberwa kandi byibuze yararangije amashuri yisumbuye kugirango nzabone uko mpita mushakira akazi tugeze muri Amerika. Akaba yemera ko yatura muri Amerika nk’umuturage waho tukazafatanya kuharerera abana tuzabyarana. Andika aho batangira ibitekerezo hasi muri Comment ubundi duhuze , cyangwa niyo iyo gahunda ntayo waba ufite ungire Inama. Murakoze!!! Share on: WhatsApp The post Nshaka umuhungu twakora ubukwe maze tukazajya kwibanira muri Amerika nyuma ya Corona Virus. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
http://dlvr.it/Rg6tNM

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)