Miss Mwiseneza Josiane yahishuye iby'uko bamugambaniye, iby'ubukwe bwe bwegereje n'ibindi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mwiseneza Josiane w'imyaka 25 y'amavuko, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Ni ikiganiro yahishuyemo byinshi birimo imishinga ye n'ibikorwa ahugiyemo muri iyi minsi, aho imyiteguro y'ubukwe afite muri izi mpera z'umwaka iri mu birimo kumutwara umwanya munini kugirango buzagende neza.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE WIYUMVIRE BYOSE HANO :

Miss Mwiseneza Josiane avuga ko ubukwe bwe buzaba budasanzwe, kandi ngo n'ubwo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zituma umubare w'abataha ubukwe ugomba kuba muto, ngo abantu ntibakwiye kugira impungenge kuko yamaze gutegura uburyo bw'ikoranabuhanga azakoresha abantu bagakurikira ubukwe aho bazaba bari hose.

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko yize isomo ryo kuzajya ashishoza, nyuma y'uko abantu benshi bagiye bamuryarya bamubwira ko hari ibyo bifuza ko bakorana nyamara bafite undi mugambi mubisha, kuburyo ngo no kuba agihumeka abikesha ubuntu bw'Imana.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE WIYUMVIRE BYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Mwiseneza-Josiane-yahishuye-iby-uko-bamugambaniye-iby-ubukwe-bwe-bwegereje-n-ibindi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)