Perezida w'u Burundi yavuze icyo u Rwanda rugomba gukora nk'ikiguzi cyo gusubukura umubano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda, kandi ko ngo bitegura kwisuganya bagatera u Burundi.

Ati : "Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n'imidoka, n'ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi".

Aha Perezida Ndayishimiye yasabye ko niba u Rwanda rushaka kuba umuturanyi mwiza w'u Burundi, rwatanga abo bantu bagahanwa hanyuma umubano w'ibihugu byombi ukarushaho kuba mwiza kuko ngo umwana wakoze amakosa agomba kujya mu muryango agahanwa.

N'ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rukwiye gusubiza abo bantu nk'uko n'u Burundi nabwo busubiza inkozi z'ibibi zihungabanya u Rwanda iyo ziramutse zihungiye i Burundi, u Rwanda ntirwahemye kuvuga kenshi ko u Burundi butera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse n'abateye ibice byegereye Nyungwe bakica abantu i Nyabimata n'ahandi bivugwa ko bari baturutse i Burundi bakaba ari naho bahise basubira.

U Rwanda kandi rwakunze kwamagana ibivugwa n'u Burundi ko rucumbikiye abakoze ibyaha muri iki gihugu, aho abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bashimangira ko ibibazo u Burundi bufite bukwiye kubishakira umuti aho gushaka kubigereka ku Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-w-u-Burundi-yavuze-icyo-u-Rwanda-rugomba-gukora-nk-ikiguzi-cyo-gusubukura-umubano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)