Manzi Djimmy André ubusanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinze ishuri ry’umupira w’amaguru ku ntego yo kunganira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, aho ateganya kuzajya ajyana abakinnyi bato i Burayi no muri Amerika kugira ngo bagere ku rwego rwo gukinira igihugu cyabo.