Abanyamakuru ba Sky Sports News Kaveh Solhekol na Dharmesh Sheth bagiye impaka zo kumenya niba Barcelona ari yo yatsinze nyuma yuko Lionel Messi yiyemeje kuguma muri iyi kipe, Ese koko niko bimeze cyangwa Messi yabikoze ngo abahime?
Icyemezo cya “ubugome” cya Lionel Messi cyo kuguma muri Barcelona cyateje akajagari ku isi – ariko nyuma y’ibyumweru bibiri by’akajagari, ni uruhe ruhande rwatsinze?
Mu cyumweru gishize, Messi yari yamenyesheje iyi kipe ko yifuza kuyivamo abinyujije ku nyandiko yemewe, yanze no kwitabira imyitozo inshuro 5 yo kwitegura Shampiyona , aha iyi myitozo ikaba yari iyobowe na Ronald Koeman.
Cyakora , Uyu Messi yemeye kuguma muri Barcelona muri shampiyona itaha , nyuma yo kugaragaza amaranga mutima ye. Yavuze ko azakomeza gakina nyuma y’ibimeze nk’ikinamico amazemo iminsi kubera ubwumvikane bucye afitanye niyi kipe amazemo ubuzima bwe bwose.
Messi yizeraga ko amasezerano ye amwemerera kuba yava muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, ariko Fc Barcelona na La Liga bo bashimangirako ingingo nyayo aruko niba ashaka kuhava hagomba kwishyurwa akayabo ka miliyoni 700€ kandi yose.
Ibyo bibaza ikibazo: ninde wavuye muri iyi saga(ibibazo) muburyo bwiza?
Abanyamakuru ba Sky Sports News Kaveh Solhekol na Dharmesh Sheth bakurikiranye iyi nkuru yo kugenda kwe kuva ubwo amakuru yavaga kuri Messi ubwe.
Kaveh ati Messi yasubijwe hasi!
“Iyi ni Barcelona 1, Lionel Messi 0. Ibyo avuga byose, byabaye ngombwa ko asubira inyuma. Yashakaga kugenda ku mategeko ye kandi yagerageje gukuramo byihuse kuri Barcelona hamwe n’iyi ngingo mu masezerano ye bivuze ko ashobora kugenda kubuntu.Uburyo bwose wabireba, perezida wa Barcelona niwe watsinze iki cyiciro.
“Ntekereza ko yagerageje amahirwe yo kuva muri Barcelona ku buntu kandi ntibyagenze neza. Iyo bigeze aho, byose ni amafaranga. Messi yumvaga adakomeye bihagije cyangwa ngo yumve ko ijana ku ijana afite ikizere gihagije muri we ngo abe yajyana urubanza mu nkiko. “
Dharmesh: Barcelona izahomba amafaranga yo kumufuka wabo.
“Njye simbyemera. Sintekerezako ari Barcelona yatsinze kubijyanye n’iki kibazo. Yes nibyo koko baramugumanye, ariko nanone bari bamukeneyeho amafaranga. Ubu noneho bafite Messi utanabishimiye. Ikizaba ubu ni uko Messi azagumaho asigaye mu masezerano ye kandi Barcelona nta faranga na rimwe izabona mu gihe iyo haba amasezerano yashoboraga kuba byari kuba bitandukanye.”
“Twaganiriye ku kuba Messi ategereje kugenda niba byaba ari imbaraga zo gukina cyangwa ari ibyemezo bya Football , Ese Mri Barcelona n’ahantu heza wakwifuza kuguma ushaka gutwara Champions League cyangwa n’izina gusa? Messi we ntabyiyumvisha nagato.”
“Birantangaje nk’imwe munzira wakwita iyamahoro kandi nyamara niyo ryaba ari ishyaka ritabibara nk’insinzi kuri bo. Inkiko nizo zari gucyemura ibi byose , ariko Messi nk’intwari yanze kujya kuburana n’ikipe y’ubuzima bwe.”
“Urubanza rw’urukiko ntirwasozwa mbere yuko idirishya ryo kwimura rifunga(Transfer) kburyo twaba twarangije kuruhande turiho. Messi ntaho yagiye ndetse na Barcelona nta mafaranga yabonye. Uko Messi ashaka kugenda mu buryo bwiza , ninako Barcelona yifuza miliyoni 700 z’amayero cyangwa andi mafaranga ya Transiferi (Kwimura).”
“Haba Messi haba Barcelona ntanumwe wabonye icyo yashakaga.”
Ese haba hagiye gukurikiraho iki?
Umuhanga usobanukiwe ibya Football Alvalo Montero yagize icyo abivugaho ati:” “Ndatekereza ko Messi azagerageza gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo, kuko tugomba kwibuka urugamba rwa Messi mu byumweru bike bishize ahanganye na Bartomeu n’abagize inama y’ubutegetsi, ariko ntabwo ari ikipe n’abafana.”

“Ikintu kingenzi yavuze nuko atifuza kugenda mu buryo butari bwiza ameze nkuhanganye n’ikipe amaranye nayo imyaka 20 mu mahoro, njye nubwo buryombibonamo, Messi yabikoze mu mahoro kandi ndatekerezako azanabigaragaza mu kibuga La Liga nigaruka.”
“Ndatekerezako imbere muri Nou Camp, Messi ari ingenzi cyane, kandi igihe azatsinda igitego agakina neza nk’uko bisanzwe , abafana ba Barcelona bazamubabarira. Ubu uramutse ugiye mu muhanda ukabaza abantu , wasanga 90-95 kw’ijana bose bashyigikiye Messi kurusha Bartomeu.”
“Abafana ba Barcelona ntacyo bizaba bibatwaye igihe Messi azaba yatangiye gukina kandi akanatsinda nk’ibisanzwe.”
“Ndatekereza ko Messi bizamworohera kuguma muri Barcelona igihe Bartomeu azaba atagihari, umubano wabo ntago byoroshye kuwukosora. Aramutse agiye nyuma ya tariki 15 werurwe amatora agiye kuba, igihe hazaba hari umu perezida mushya , reka tuvugeko ari Joan Laporta ufitanye umubano uhambaye na Messi, uburyo buzaba bwinshi, ahubwo bizaterwa n’ejo hazaza ha Barca n’ubuyobozi bwayo.”
The post Lionel Messi yafatiye Fc Barcelona umwanzuro w’ubugome nyuma yo kwemera kuyigumamo, Ese nuruhe ruhande rwatsinze, niki kigiye kuba? first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
source https://ingingo.com/lionel-messi-yafatiye-fc-barcelona-umwanzuro-wubugome-nyuma-yo-kwemera-kuyigumamo-ese-nuruhe-ruhande-rwatsinze-niki-kigiye-kuba/sport/3099/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lionel-messi-yafatiye-fc-barcelona-umwanzuro-wubugome-nyuma-yo-kwemera-kuyigumamo-ese-nuruhe-ruhande-rwatsinze-niki-kigiye-kuba