Kwizera Olivier yavuze rutahizamu wamubuzaga gusinzira iyo babaga bagiye guhura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier avuga ko mu myaka yakinnye muri shampiyona y'u Rwanda rutahizamu wamuteye ubwoba ari Bokota Labama.

Kwizera Olivier amaze imyaka 10 akina umupira nk'uwabigize umwuga, muri iyo myaka yose, ibiri yayikinnye muri Afurika y'Epfo mu ikipe ya Free State Stars.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko mu myaka yakinnye muri shampiyona y'u Rwanda, rutahizamu wamuteye ubwoba ari umwe, Bokota Labama ngo yabaga azi ko benda guhura ntiyasinziraga.

Yagize ati"natangiye gukina nkiri muto, umuntu navuga wanteye ubwoba ni Bokota(Labama) niwe wari uteye ubwoba, ntiyatuma utuza wumvaga isaha n'isaha ari butsinde igitego. Ni we muntu navuga wandwaje umutima. Icyo gihe nakiniraga Isonga FC we akinira Kiyovu Sports.'

Kwizera Olivier yakiniye Isonga FC kuva 2011 kugeza 2013, ni mu gihe nyuma yo gutandukana na Rayon Sports na APR FC, Bokota Labama kuva 2012 kugeza 2013 yakiniye Kiyovu Sports, hari mbere yo kujya muri AS Muhanga.

Kwizera Olivier avuga ko Lamaba Bokota ari we rutahizamu wamuteye ubwoba
Bokota Labama(wambaye umuhondo), rutahizamu wateye benshi ubwoba



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yavuze-rutahizamu-wamubuzaga-gusinzira-iyo-babaga-bagiye-guhura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)