Kamonyi/Kayenzi: Abakozi bose ba Ubumwe Motel binjiye muri Ejo heza baha urugero ababikerensaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugicamunsi cy'uyu wa 15 Nzeri 2020, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kayenzi bwatangije igikorwa cyo gusanga abakora imirimo y'ubucuruzi inzu ku yindi, bakangurira buri wese kwiteganyiriza muri 'Ejo Heza'. Ku ikubitiro, abakozi bose na ba nyiri Motel Ubumwe kimwe n'imiryango yabo bahise biyemeza gutangira kwizigama.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa bifuje kumanuma bakagisangiza buri muturage wa Kayenzi kimwe n'abahakorera bose ku buryo bumva akamaro ko kwiteganyiriza muri iki kigega.

Ibumoso, Gratien nyiri Ubumwe Motel, iburyo Manager we.

Mandera, avuga ko gushyira ubwiteganyirize muri 'Ejo Heza' ari ukwizigamira cyangwa se kwiteganyiriza ubuzima bwiza bw'ahazaza, kuko mu gihe cy'izabukuru cyangwa se mu gihe uwiteganyirije ageze aho atagifite intege zikorera agobokwa n'ubwiteganyirize bwe. Avuga kandi ko iki ari igikorwa bashyizemo imbaraga ku buryo nta Munyakayenzi uzasigara atagezweho n'ubutumwa 'Bwiza' bwo kuzigamira ahazaza h'ubuzima bwe.

Mwitiyeho Gratien, umuyobozi akaba na nyiri Ubumwe Motel, avuga ko gushyira abakozi be muri ' Ejo Heza' ndetse nawe ubwe n'imiryango yabo ari igikorwa babanje kuganiraho, bareba ahazaza h'ubuzima bwa buri wese, batekereza ku masaziro n'intege zo kwibeshaho mu myaka y'izabukuru ndetse n'igihe buri wese azaba atakibasha kugira icyo yikorera, bafata icyemezo.

Abakozi b'Umurenge wa Kayenzi mu gikorwa cyo kwinjiza abakozi ba 'Ubumwe Motel' muri Ejo Heza nyuma yo kubyumva no kwiyemeza.

Mwitiyeho, avuga ko ubuzima bwa muntu burimo urusobe rwa byinshi birushya ariko byagera muzabukuru n'igihe umuntu atakibasha kugira icyo yikorera bikaba ibibazo kurusha. Avuga kandi ko nubwo bicaye bakabiganira, buri wese yifatiye icyemezo ku giti cye amaze gucengerwa n'akamaro ko kwiteganyiriza, aniyemeza ubwizigame atangirana.

Umwe muri aba bakozi, yagize ati' Kwiteganyiriza ntako bisa cyane cyane iyo bivuye mu bushake bwawe. Ubikora wumva icyo ukoze kandi ukaniyemeza ukurikije ubushobozi bw'umufuka wawe. Namaze kumva agaciro ko kwizigamira Ejo hanjye, niyemeje gushyiramo ayo nzajya mbasha kubona buri kwezi ariko byose ni mu nyungu zanjye. Ndasaba ahubwo ko buri wese akwiye kumva ko iyi gahunda itamusiga kuko nagiye mbona benshi bakoze ariko kubwo kutizigama ubuzima bwabo bukarangira nabi. Sinshaka rero kugira amasaziro ateye agahinda'.

Ejo heza ni Gahunda yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. Ni gahunda kandi igenwa n'itegeko No 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. Ejo Heza kandi ni gahunda y'Ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Ni gahunda cyangwa ubwizigame bufasha buri muntu wese kuva ku muto kugera ku mukuru mu byiciro binyuranye byaba iby'abikorera n'abakorera abandi mu mirimo inyuranye baba bagteganywa n'amategeko y'umurimo cyangwa se amategeko yihariye. Ni ubwiteganyirize ushobora gukora waba usanzwe ufite ahandi witeganyiriza cyangwa se uteganyirizwa kandi buri wese mu bushobozi afite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-kayenzi-abakozi-bose-ba-ubumwe-motel-binjiye-muri-ejo-heza-baha-urugero-ababikerensaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)