Joseph Kabila yinjiye muri Sena ya Kongo aho yemerewe kuzagumaho ubuzima bwe bwose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa BBC i Kinshasa avuga ko uyu mwanya awuhabwa n'itegeko Nshinga ryemerera uwahoze ari umukuru w'igihugu cya DR Congo kuba umusenateri ubuzima bwe bwose. N'ubwo yari abyemerewe n'itegeko ariko, kuva yava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere mu 2019 Bwana Kabila ntiyigeze ajya gufata izo nshingano zo kuba senateri.

Muri DR Congo hamaze iminsi hari uguhanganira ubutegetsi hagati y'uruhande rwa Joseph Kabila na Perezida wamusimbuye Félix Tshisekedi.

Mu kwezi kwa karindwi, inteko ishinga amategeko yagennye Ronsard Malonda - wo ku ruhande rwa Kabila - nka perezida wa komisiyo y'amatora, ibi byateye imyigaragambyo. Perezida wa Repubulika wagombaga kwemeza Ronsard Malonda kuri uwo mwanya, nawe ntarabikora.

Kuki ubu ari bwo Kabila aje ?

Ku cyumweru, ihuriro ry'amashyaka Front Commun pour le Congo (FCC) rya Joseph Kabila, ryakoze inama idasanzwe kuri ibi bibazo, inama yitabiriwe na Kabila ubwe.

Umunyamakuru wa BBC Mbelechi Msoshi uri i Kinshasa avuga ko kuba Joseph Kabila yahise aza muri sena bivuze byinshi ku kibazo cya perezida wa komisiyo y'amatora n'impaka ziriho z'uburyo perezida wa Repubulika akwiye gutorwa muri DR Congo.

Inteko ishinga amategeko ya DR Congo, muri uku kwezi kwa cyenda iratangira kwiga ingingo zitandukanye zirimo n'itegeko ry'amatora rusange azaba mu 2023.

FCC ifite benshi mu bagize inteko ishinga amategeko (imitwe yombi) na guverinoma z'intara, irifuza ko perezida wa repubulika azajya atorwa n'abahagarariye abaturage.

Uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rwo si uko rubyifuza. Kuko ibi bishobora no guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

Mbelechi agira ati : "Kuba Kabila aje muri sena, kandi yari abyemerewe kuva yavaho ntabikore, ni nko kubwira Tshisekedi ati 'ndagarutse ngo duhangane'".

Nyuma yo gutorwa kwa Perezida Tshisekedi, uruhande rwe n'uruhande rwa FCC bamaze amezi arenga atandatu batarumvikana ku bagize guverinoma kugeza mu kwezi kwa karindwi mu 2019.

Izi mpande n'ubu ntiziri kumvikana ku buryo umukuru w'igihugu azatorwa, no k'ukuriye komisiyo y'igihugu y'amatora wagenwe n'inteko ishinga amategeko.
Umunyamakuru wa BBC avuga ko izi ari zimwe mu mpamvu zishobora kuba zigaruye Joseph Kabila "mu ruhando rwa politiki y'ahabona".

Source : BBC



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Joseph-Kabila-yinjiye-muri-Sena-ya-Kongo-aho-yemerewe-kuzagumaho-ubuzima-bwe-bwose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)