Inzira wakoresha ukaba umukristo uhamye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urifuza gukora byinshi mu bwami bw'Imana? Urambiwe guhora mu bwana mu buryo bw'umwuka (Imatulité Spirituelle) ?

Nuramuka usomye iyi nyigisho, urabonamo ibisubizo by'ibibazo wibza haruguru. Iki kintu ni ingenzi kuko kumenya amakosa yacu dukora mu buzima bwa gikristo, ni iby'agaciro kugira ngo tuyakosore.

Irinde ubunebwe bwo mu mwuka

Ukurikije inkoranyamagambo ( Dictionary) , ubunebwe bushobora gusobanurwa nko kwanga akazi cyangwa nk'uburangare. Ni ukutagira ubushake bwo gukora umurimo runaka. Ubunebwe ni kintu kituyobora gukora ibintu nk'aho tutabyitayeho kandi bitanadushishikaje rwose.

'Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamira mu isarura ni umwana ukoza isoni.' Imigani 10: 4-5.

Niba ubunebwe butarwanyijwe, bizagira ingaruka mu bice byose by'ubuzima bwacu, harimo akazi, amasomo, imiryango cyane cyane ariko ubuzima bwo mu Mwuka. Umwuka Wera yaduhaye ubutware kandi ntiyifuza ko tuguma mu bunebwe.

Tugomba gukura mu buryo bw'Umwuka binyuze muguhindura imitekerereze yacu (Abaroma 12: 2).

'Kandi ntimwishushanye n'abikigihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka , ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.'

Kora kandi witangire umurimo w'Imana

Nk'abakristu, tugomba kumva ko ari ngombwa gukorera Imana . Kristo yari urugero rwiza rwo kwitangira umurimo w'Imana : Niwe wagombaga gushyirwa mu mwanya wo hejuru kandi agomba gukorerwa n'abantu bose bari bamukikije, ariko yahisemo kubera abantu bose urukundo yishyira munsi y'abagombaga kumukorera bose, yitangira abari bakeneye ubufasha.

Ntukwiye kubura umwete ku murimo w'Imana, ahubwo usabwa gukomeze kugira ishyaka ryo mu mwuka, ukorera Umwami Yesu. ' Ku by'umwete ntimube ibyangwe , muhirimbane mu mitima mukorera Umwami wacu'Abaroma 12:11

'Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa , ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.' Matayo 20: 26-28

Niba uri umukristo ukaba ntacyo ukora ngo itorero ritere imbere, haba harimo ikibazo mu by'ukuri. Birakwiye ko umukristo arangwa no gukora mu mirimo itandukanye y'ubaka ubwami bw'Imana ndetse imuteza imbere mu buryo bw'Umwuka nko: Gusura abarwayi, gufasha abatishoboye, kugaburira abashonje, n'ibindi .

https://www.agakiza.org/Waba-ugifitiye-Umumaro-Itorero.html

Soma Bibiliya, ushyire mu bikorwa ibyo wizemo

'Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe , ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na njiro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe , ukabashihwa byose' Yosuwa

1: 8

Twese tuzi neza uburyo Bibiliya ari ihishurwa ry'Imana, mu magambo yayo iyo tuyasomye kandi tukayahuza n'ubuzima bwacu tubamo bui munsi. Ni ukuvuga gushyira mu bikorwa icyo ijambo ry'Imana ridusaba. Bibiliya igomba kutuyobora no kutubera ubwirinzi . Tugomba guhora twibwira ibyo twize muri Bibiliya buri gihe kandi tukabibika mu mitima yacu.

Ntiwavuga ko ufite ubuzima mu Mana udasoma kandi ngo wige, ushyire mu bikorwa Ijambo ry'Imana. Tugomba kwiyemeza gusoma ibyanditswe byera no kurushaho kunoza ubumenyi kubijyanye na Bibiliya, kugira ngo turusheho gusobanukirwa no kumva byinshi kubyerekeye imyitwarire Imana ishaka ko tugira .

Ikindi twize neza ijambo ry'Imana bitubashisha kwerekana umucyo wa Kristo muri iyi si mu buzima bwose twaba turimo imbere y'abadukikije.

(https://agakiza.org/new_web/Inyungu-zo-gusoma-Bibiliya-buri-munsi.html)

Kwiyiriza ubusa no gusenga

'Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga , baherako barambikaho ibiganza barabohereza' Ibyakozwenintumwa 13: 3

Hariho ingingo nyinshi muri Bibiliya zitwereka ko kwiyiriza ubusa no gusenga bifite akamaro ntagereranywa, kandi ibi byombi bigomba kubaho mu buzima bwacu bwa gikristo, buri gihe. Ntabwo Imana iduhamagarira gusabana n'abavandimwe bacu gusa, ahubwo inaduhamagarira kugirana nayo umubano wihariye .

Tugomba kwiyiriza ubusa kugira ngo tubambe kamere kandi Umwuka Wera akomezwe muri twe. Dusabwa gusenga buri munsi kugira ngo tumenye inzira z'Imana , aho ishaka kutuyobora n'ibyo ishaka ko dukora.

Kurikira n' inyigisho' Ni gute umuntu w'Imana yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y'ibyaha?' by Pastor Desire H. (Video)

Source: Christian Today

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Inzira-wakoresha-ukaba-umukristo-uhamye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)