Ifatwa rya Rusesabagina ryomoye ububabare n’uburibwe bw’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye hamwe n’umutwe yabagamo wa FLN we na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara; nubwo gufatwa kwabo kudashobora kuzatuma bongera kubona ababo bakundaga, cyangwa ngo bakire ubumuga batewe n’ubugizi bwa nabi bakorewe.