Imbere y'Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw'Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk'Umukuru wuwo Mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere nibwo ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro hatangiye iburanishwa ku birebana n'ifungwa n'ifungurwa kuri Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 byiganjemo iterabwoba, saa tatu n'igice za mu gitondo nibwo yagejejwe kuri urwo rukiko kugirango aburanishwe
Rusesabagina ubwo yabazwaga n'umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kwerura avuga ko ibyaha abyemera, avuga ko adafite urutonde rw'ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.
Paul Rusesabagina yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z'iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru.
Umucamanza yatangiye avuga imyirondoro ye aho uyu Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyiramara Keiza akaba yaravutse taliki 15 Kamena 1954 mu cyahoze ari komini Murama ubu ni mu karere ka Ruhango mu ntara Y'Amajyepfo, kuri ubu akaba atuye mu bubiligi mu murwa mukuru Bruxelles akaba yarashakanye na Mukangamije Tatiana ndetse akaba ari umunyamahoteli; urukiko rukaba rwahise rukurikiaho kumumenyesha ibyaha bisaga 13 aregwa byiganjemo iby'iterabwoba.
Aregwa kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba,Iterabwoba ku nyungu za politiki,gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba,gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora abandi iterabwoba ibi byose byiyongeraho ibindi byaha birindwi birimo ubushimusi ndetse no gufataho abantu ingwate byakozwe n'umutwe w'terabwoba wa FLN yari abereye umuyobozi dore ko ari nawe wari umuyobozi wa MRCD.
Umwunganizi we mu mategeko Me Rugaza avuga ku bijyanye n'amafaranga bivugwa ko yahaye umutwe wa FLN yavuze ko amadolari 900 ($900) atatera igihugu ati ' keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri' kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri umwe yabona icyo arwanisha, kuri iyi ngingo umushinjacyaha yavuze ko uyu Rusesabagina adakwiye gutandukanywa nibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yivugiye ko abyicuza igihe yabazwaga dore ko ngo atigeze atanga amafaranga nk'umugiraneza mu magambo ye igihe yabazwaga yivugiye ati 'Nafashije FLN ibihumbi 20 by'ama-Euros kandi FLN ntiwari umuryango w'abagiraneza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Rusesabagina yatangiye ibikorwa byatumye agzwa mu butabera byatangiye mu 2009 aho uyu mugabo wari ukuriye ingirwa shyaka PDR-Ihumure yegeraga Lt colonel Noel Habiyaremye wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert ngo bihuze bakore umutwe witwara gisirikari dore ko uyu nawe yari afite abarwanyi yari avanye mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, ndetse uwo mugabo aza no kuza kujya mu Burundi aho yarimo ategura ibikorwa byo guhiria ubuyobozi mu Rwanda, ariko kuko icyo gihe hari umwuka mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi uwo mugabo yaje gufatwa yoherezwa mu Rwanda ndetse avuga uko yagiye afatanya na Rusesabagina ngo bakunde bahirike ubutegetsi bw'u Rwanda.
Nyuma iyo migambi imaze gupfuba nibwo uyu mugabo yahise atangira gukorana na Gen. Wilson Irategeka wa CNRD ubwiyunge maze bashinga umutwe wa FLN nyuma baza kwiyungwaho na RRM ya Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara nyuma haza n'ishyaka rya Faustin Twagiramungu RDI Rwanda rwiza maze bakora icyo bise impuzamshyaka MRCD byose ngo byakozwe ku mpamvu yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, kubera izi mpamvu zose ubushinjacyha bwasabye ko uyu mugabo yakurikiranwa afunzwe kugirango tazanatoroka ubutabera cyangwa se akaba yasibanganya ibimenyetso.
Ahawe umwanya ngo yiregure kubyo yari amaze gushinjwa yavuze ko ibyaha aregwa yabiganiriyeho n'inzego zibishinzwe mu bugenzacyaha ndetse ko yanatanze igisubizo kuri kuri buri kibazo anavuga ko yazabivugaho mu gihe iburanishwa ryaba ritangiye mu mizi, naho ku bijyanye n'amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye yavuze ko yamwoherereje amayero ibihumbi bitatu ngo kuko yamuhamagaye amuririra ngo akayamuha nk'umuntu w'umubyeyi akavuga ko ayo mafaranga Atari ayoherereje umutwe wa FLN ku byerekeye amajwi n'amashusho ubushinjacyaha uvuga ko bufite yavuze ko yifuza kuzayirebera ubwe akareba ko ariwe cyangwa Atari we, ku zindi nyandiko z'iyoherezwa ry'amafaranga yavuze ko zimwe atazizi.
Abajijwe ku bikorwa by'iterabwoba byakorewe muri Nyaruguru yisobanuye ko yabwiye inzego z'iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage yabyicujije akanabisabira imbabazi imiryango yabo byaba byargize ingaruka ndetse n'igihugu.
Me Nyambo uri mu itsinda ryunganira uyu Rusesabagina yasabye ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye byaba na ngombwa agategekwa kutagira aho arenga kuko ngo n'ibyangombwa bye byafatiriwe, uyu munyamategeko avuga ko kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko ngo umutwe wa FLN utakibarizwa muri MRCD ngo bikwiye kubazwa abari muri uwo mutwe.
Ku kiganiro cya Rusesabagina na Twagiramungu Me Rugaza yavuze ko icyo kiganiro gikwiye kuba cyaragaragajwe kuburyo uregwa yagira icyo akivugaho bityo ko gukeka ko hari icyaha yakoze bigiturutseho akaba aribwo bibaho, anavuga ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate bityo ko ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y'amafaranga yatangwa nk'ingwate hashingiwe ku gaciro k'ibyangijwe, anshimangira ko uyu yunganira Rusesabagina ari umuntu mwiza wagiye anabihererwa ibihembo nk'umuntu w'inyangamugayo bityo ngo rukemeza ko yatanga ingwate.
Rusesabagina yahawe umwanya avuga ko arwaye ndetse ko amaze kujyanwa kwa muganga inshuro ebyiri kuva yagera mu Rwanda ndetse yahise asezeranya umucamanza ko atazigera acika mu gihe cyose yaba arekuwe akaburana ari hanze, Umucamanza yanzuye avuga ko iburanisha ryuyu munsi risojwe ndetse ko umwanzuro uzasomwa kuwa kane taliki 17 Nzeli ku I saa munani.
Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru taliki 28 Kanama nyuma yo gufatirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe nkuko byemejwe na RIB, akab akekwaho ibyaha byiganjemo iterabwoba byakozwe n'umutwe w'iterabwoba ayari akuriye wa MRCD binyuze mu ishami ryawo rya gisirikari FLN aho ryagiye rigora ibikorwa by'iterabwoba byagiye bihitana ubuzima bw'abanyarwanda mu mwaka wa2018 mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

The post Imbere y'Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw'Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk'Umukuru wuwo Mutwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imbere-yubutabera-paul-rusesabagina-yasabye-imbabazi-ku-bwibikorwa-bya-fln-byahitanye-abaturage-bigaragaza-uruhare-rwe-nkumukuru-wuwo-mutwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)