Ibya SUgira Ernest muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buvuga ko rutahizamu Sugira Ernest bakomeje ibiganiro ariko ngo birashoboka ko atanakinira iyi kipe bitewe n'uko batarumvikana.

Sugira Ernest yari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports mu gihe cy'amezi 6, muri Kamena 2020 ni bwo iyi ntizanyo yarangiye.

N'ubwo yari asigaranye umwaka 1 w'amasezerano muri APR FC, uyu rutahizamu yabwiwe n'iyi kipe kwishakira indi kipe ubundi ikaza ikumvikana na APR FC bakamurekura.

Ku isonga Rayon Sports yakiniraga niyo yahise itangira ibiganiro na we ariko bikomeza kugenda byanga bitewe n'uko itamuhaga ibyo yifuzaga.

Ku munsi w'ejo aganira na Radio Flash, perezida w'iyi kipe, Munyakazi Sadate yavuze ko ibiganiro na Sugira bigikomeje ariko ngo birashoboka ko atazayikinira bitewe n'uko batarumvikana.

Yagize ati"Sugira ntabwo natanga ijana ku ijana ry'ikizere ko azaba umukinnyi wacu, turacyaganira ku mpande zombi, bibaye byiza tuzamukoresha mu mwaka utaha, gusa ibiganiro biracyariho ku mpande zombi, yaba APR ndetse n'umukinnyi ubwe.'

Andi makuru avuga ko uyu musore ikipe ya Mukura VS yamweretse ko imwifuza n'ubwo nta biganiro bihambaye biraba hagati y'impande zombi.

Sugira ashobora kudakinira Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-sugira-ernest-muri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)