Abadepite batunguwe no kubona HEC yarahaye buruse abanyeshuri ba baringa barimo n'uwapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri gahunda yo kumva ibisobanuro ku bigo byagaragayemo imicungire mibi y'umutungo, kuwa gatatu tariki 16 Nzeri PAC yatunguwe no kubona abayobozi muri HEC batabasha gusobanura uburyo buruse yagiye itangwa nta nyandiko zibisobanura, akenshi bikagaragara ko yagiye yifatirwa n'abayobozi ndetse n'abanyeshuri ba ‘baringa'.

Inteko yabajije HEC uburyo inanirwa kugaragaza inyandiko zigaragaza uko amafaranga yagiye yoherezwa muri Banki y'u rwanda y'Iterambere (BRD), ndetse n'imikoreshereze mibi y'ingengo y'imari yatanzwe ku bikoresho by'ikoranabuhanga byo mu biro bitakoreshejwe, hamwe n'amafaranga yagiye ahabwa bamwe mu bayobozi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Urugero, HEC yohereje hafi miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda kuri BRD nta rutonde rugaragaza abagomba kuyahabwa, ndetse nta n'inyandiko igaragaza ibyo bikorwa yahawe Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu bihe byo kugenzura imikoreshereze y'umutungo. Miliyari 5.3 z'amafaranga y'u Rwanda yari agenewe abanyeshuri biga mu mahanga, ntiyagaragarijwe inyandiko.

Uwahoze ari umuyobozi wa HEC, Emmanuel Muvunyi, yasobanuye ko ibyo byatewe n'uko abanyeshuri biga mu mahanga bahabwa buruse bakererewe gutanga ibisabwa byose muri raporo z'imari, ariko Abadepite bakibaza uburyo HEC yatanga amafaranga nta nyandiko yaba iy'ikoranabuhanga (soft), cyangwa se iyanditse ku mpapuro (hard).

Mu buryo butangaje ariko, Abadepite bamenye ko HEC yatanze miliyoni zirenga 40 z'amafaranga y'u Rwanda muri Kaminuza y'u Rwanda ku banyeshuri 16 batiga, ndetse harimo umwe wapfuye kera cyane.

Desire Gacinya, Umuyobozi w'ishami rishinzwe inguzanyo no gutanga buruse, akaba afite abakozi babiri bakorana, yavuze ko bagize ibibazo byo guhuza imibare n'ibindi bigo, bityo bakaba baratanze amafaranga bagendeye kuri gahunda z'imyaka yabanje.

Nyamara ariko, umugenzuzi w'imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Alexis Muhire, yateye utwatsi ibyo bivugwa na Gacinya, avuga ko ibigo by'amashuri ari byo bimenya amakuru ku banyeshuri babyo, abiga n'abatiga cyangwa abakiriho n'abapfuye, ku buryo nta makuru nk'aya HEC yari gukenera muri BRD yahawe ayo mafaranga.

Muhire yagize ati “BRD ni ikigo cy'imari, kandi akazi kayo ni ukwishyura, guhuza imibare si ko kazi kayo, ni aka HEC”.

Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje, yemeye aya makosa avuga ko habaye ikibazo cyo guhuza amakuru cyatewe no kubura abakozi bahagije, ariko avuga ko gahunda ihamye ari ugushyiraho uburyo bumwe bwa buruse (MIS) buzakusanya amakuru yose ahantu hamwe kandi bikajya bigerwaho icyarimwe n'inzego zose zifite uruhare muri iyo gahunda.

Umuyobozi wa PAC, Depite Muhakwa, mu kumusubiza yagize ati “Iki kibazo gikwiye kuba ubwa nyuma kigaragaye muri raporo ya HEC kandi hagomba gutegurwa raporo isukuye umwaka utaha, kandi turashaka ko abantu babigizemo uruhare na bo babiryozwa”.

Mu bindi bibazo by'imicungire mibi y'imari, PAC yagaragarijwe ko hari miliyoni zisaga eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yahawe abayobozi mu buryo butemewe n'amategeko arimo nk'ayari agenewe amavuta y'imodoka kandi bidateganyijwe n'amategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda.

Kuri iki kibazo, PAC yabwiwe ko kugeza ubu amafaranga ibihumbi 500 yakuwe mu bayobozi bagize uruhare muri aya makosa, ariko umuyobozi wa PAC yahaye igihe ntarengwa cy'ibyumweru bibiri umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi muri HEC, Frank Bagabo, ngo bazabe babashije gusubiza miliyoni 4.5 z'amafaranga y'u Rwanda asigaye.

Abadepite kandi basabye abayobozi ba HEC gusobanura impamvu bananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta byakomeje kugaruka muri raporo ye kuva mu 2016.

Depite Jeanne d'Arc Uwimanimpaye, yabajije impamvu hari ubushake buke mu gukurikiza inama zatanzwe mu byifuzo by'Inteko Ishinga Amategeko n'Ubugenzuzi bw'Imari ya Leta kuva 2016 kugeza muri 2019.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko iki gishobora gusubizwa neza n'uwamubanjirije, Emmanuel Muvunyi, hanyuma we akaba ashobora kumwunganira mu gihe bibaye ngombwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abadepite-batunguwe-no-kubona-hec-yarahaye-buruse-abanyeshuri-ba-baringa-barimo-n-uwapfuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)