Ibiganiro bya se wa Messi na Barcelona ntacyo byagezeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tarki ya 2 Nzeri, se wa Messi akaba ari na we urereberera inyungu ze, yabonanye na perezida w'ikipe ya FC Barcelona ariko impande zombi zikaba zatandukanye nta mwanzuro ufashwe cyane ko iyi kipe ivuga ko igishoboka ari ukumwongerera amasezerano.

Nk'uko inkuru dukesha CNN ibivuga, se wa Messi, Jorge Messi yagiye kubonana na Josep Maria Bartomeu aherekejwe n'umuvandimwe wa Messi, Rodrigo ndetse n'umunyamategeko.

Nk'uko umuntu wahaye amakuru iki kinyamakuru yabivuze, FC Barcelona yabwiye abahagarariye Messi ko batiteguye kurangiza amasezerano ya Messi, ahubwo igishoboka ari ukumwongerera imyaka 2 y'amasezerano ku mwaka umwe yari asigaranye.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine w'imyaka 33, amasezerano ye muri FC Barcelona azarangira tariki ya 30 Kamena 2020, akaba afite ingingo mu masezerano ye ivuga ko ikipe izamwifuza izatanga miliyoni 700 z'Amayero.

Messi we yizera ko mu masezerano ye harimo ingingo imwemerera kugenda nk'umukinnyi w'igenga muri iyi mpeshyi, ni mu gihe FC Barcelona ivuga ko iyo ngingo yataye agaciro tariki ya 10 Kamena 2020 kuko atahise agenda, we akavuga ko bitewe n'uko ingengabihe y'imikino yahindutse kubera icyorezo iyo ngingo igifite agaciro.

Jorge Messi ubwo yagiye kubonana n'ubuyobozi bwa FC Barcelona
Messi ntiyifuza kuguma muri FC Barcelona


source http://isimbi.rw/siporo/article/ibiganiro-bya-se-wa-messi-na-barcelona-ntacyo-byagezeho
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)