Guhora wihana,urufunguzo rwo kubaho mu mbaraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba warigeze guhindura imitekerereze yawe ku kintu runaka ukabona umusaruro mwiza, noneho tekereza uko wakumva impinduka mu buzima bwawe bwo mu mwuka uramutse ushyize mu bikorwa ihame ry'ingenzi muri Bibiliya , ugahorana umunezero wo mugakiza! 'kwihana'.

Kwihana ni iki?

Kwihana bisobanura guhindura icyerekezo, gukosora ibitagenda neza mu mibanire yacu n'Imana. Bitangirana n'icyemezo cyo kuva mu byaha no kwiyegurira ubwami bwa Yesu Kristo. Ibi kandi ni ingenzi cyane ku bantu bose bifuza kwiyegereza Umwami Yesu no kugendana na we buri munsi.

Impamvu y'ibyo ni ukubera ko umuntu wese yavutse afite kamere y'icyaha, kamere yigaragariza mu bikorwa by'icyaha. Iki cyaha kirema urusika hagati yacu n'Imana kandi imbaraga zacu ntizabasha gukuraho urwo rusika (Abaroma 3:23, 6:23) Kuba umukristo yagwa mu cyaha ntabwo byagombye kuba iherezo rye , ngo yumve ko birangiye atakaze ibyiriniro. Mu by'ukuri, Imana yita ku bitubaho byose mu buzima bwacu bwa buri munsi. Muri byo harimo n'ibyaha byacu, kugira ngo itwegereze Kristo Yesu (Yohana 6:44, 45; 14: 6; Abaroma 8:28, 29).

N'ubwo waba warakoze icyaha gikomeye gute, menya ko Imana yaharuye inzira binyuze mu Mwana wayo, Yesu Kristo. Urupfu rwe ku musaraba no kuzuka, kunesha biraguha imigisha yose y'Imana, harimo n'imbabazi. Icyo ugomba gukora ni ukwihana ugahindukira, ukagarukira Yesu (Ibyakozwe 3:19)

Ibi nibyo Bibiliya yita "kuvuka ubwa kabiri" kubw'Umwuka w'Imana (Yohana 3: 3,5). Twinjira mu kuvuka ubwakabiri twihana ibyaha byacu, twiyegurira Yesu nk'Umukiza n'Umwami w'ubugingo bwacu, kandi twizera ko atubabarira kandi akatwezaho ibyaha byose (Abaroma 3:23; 10:13; 1Yohana 1) : 8,9; Yohana 1:12).

Mu rugendo rwawe buri munsi

Kwihana ni urufunguzo rwo gukura buri munsi mu mibanire yacu na Kristo. Ni ukubera ko ubuzima bwa gikristo ari urugendo, ntabwo twatunganyijwe rimwe gusa ngo bibe birangiye. Mu buzima bwacu bwose, tuzahangana n'ingeso z'icyaha no kwikunda kwa kamere yacu . Inzira imwe rukumbi yo gutsinda iyi ntambara y'icyaha kandi izakomeza kutubaho ni ukwihana buri kanya, buri munsi aho turi hose.

Imyitwarire n'ibikorwa bimwe na biwe bigaragaza ko ibiba muri kamere yacu ari icyaha, nibyo Bibiliya yita "imirimo ya kamere" : gusambana, gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, gusenga ibishushanyo ,kuroga no kwangana, gutongana n'ishyari n'umujinya, amahane no kwitandukanya, kwirema ibice no kugomanwa , gusinda n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Mwene iyi mirimo ya kamere iyo umuntu atayihannye apfa mu buryo bw'umwuka, bivamo kubura ubugingo buhoraho .

Bibiliya ivuga ko uwo nta mugabane aba afite mu bwami bw'Ijuru. (Gal. 5: 19-21; Yakobo 1:15).

Impamvu kandi abakristo babura kwizera nabyo bituruka mu muzi w'inzitizi z'icyaha. (Abaroma 14:23; 1Yohana 5:17, Yakobo 4:17). Guhangayika, gushidikanya, ubwoba, gusharirirana, kwiheba, ubwibone, inzika n'umujinya byose bifite inkomoko mu byaha. Kandi, ikintu cyose gifata umwanya mu buzima bw'umukristo kitari ukwiringira Uwiteka nabyo ni icyaha biba bigomba kwihanwa.

Gira kwizera ko niwihana ubabarirwa

Niba hari icyaha cyakwizingiyeho kikakubata, kwihana birasa nk'aho bikugoye. Ariko tekereza ko Bibiliya ivuga ngo "ineza y'Imana ikureherereza mu kwihana" (Abaroma 2: 4). Undi murongo utumenyesha ko Imana itegereje yihanganye ko twihana (2 Petero 3 : 9).

So wo mwijuru ntabwo ashakisha uburyo bwo kuguhana. Nibyo, Imana irahana ariko iranakiranuka, ni Data wuje urukundo ushakisha igiceri cyatakaye cyangwa intama yazimiye. Yiteguye gusiga 99 mu rwuri rutekanye kugira ngo agarure iyazimiye.

Ikimenyetso kitugaragariza ishusho y'urukundo rw'Imana ni umugani w'umwana w'ikirara. Umwana wamaze guhindura imitekerereze maze yigira inama yo gusubira iwabo. Bibiliya iravuga iti: "agituruka kure , se aramubona aramubabarira, ariruka aramuhobera, aramusoma" (Luka 15:20). Nguyu umutima w'Imana kuri wowe iyo uza kuri yo wihana.

Mu gihe usenga wihana zirikana ko:

Imana yihanganye itegereje kandi itegeye amaboko abahungu n'abakobwa bayo ko bayigarukira. Byose bisaba kwicisha bugufi ku ruhande rwacu no kwizera ko Imana Data yuje urukundo izumva kwinginga kwacu no kutwezaho ibyaha byacu. Fata akanya nonaha wihanira kureka no guhindura imitekerereze yawe, hanyuma uzibukire ibintu byose bigutandukanya n'Imana hamwe n'inshuti mbi.

Maze uvuge uti "Data, ndizera ko unkunda. Ijambo ryawe rivuga ko kwihangana kwawe n'ubugwaneza ari byo bintera kwihana. Nanjye rero nje aho uri nciye bugufi, kandi rwose ndemera ibyaha byanjye. Ndagushimiye ko umbabariye kubw 'amaraso ya Yesu, rwose nsabye kwezwa bundi bushya mu mubiri wanjye, ubugingo bwanjye n'umwuka wanjye. Unyigishe kugendere imbere yawe nkiranuka , kandi ndusheho kwezwa nawe buri munsi. Mu izina rya Yesu. Amen!. "

Tugomba kwizera Yesu Kristo ko atubabarira ibyaha byacu kandi tukiyemeza kumwumvira ubuzima bwacu bwose. Iyi niyo nzira yonyine dushobora kumenyamo Imana kandi tukongera kugarurirwa amahoro yacu yo mu mutima n'umunezero w'agakiza.

Bibiliya iravuga iti' Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa. Kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka , kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa' (Abaroma 10: 9-10)

Source: CBNNews

[email protected]

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)