Ubu nibwo buryo 5 imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w'abashakanye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mibanire myiza y'abashakanye, imibonano mpuzabitsina ni ingenzi cyane . Twavuga ko ahanini ari nayo nkingi ya mbere yubaka urugo tutirengagije ko ariko hari n'ibindi bituma umubano w'abashakanye umera neza.

Uretse ko ituma abantu bibaruka ,bakororoka, imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cy'umunezero, ituma abashakanye bagirana ubumwe kurushaho ndetse ikanatuma umuntu agira ubuzima bwiza nk'urubuga Elcrema rwandika ku mibanire arirwo dukesha iyi nkuru rubisobanura .

Nubwo imibonano mpuzabitsina ifite byinshi kandi byiza izana hagati y'abashakanye,ititondewe ishobora kwangiza umubano w'umugabo n'umugore. Hari imiryango myinshi y'abashakanye ifite imibanire myiza bitewe n'ukoiki gikorwa gihabwa umwanya wacyo n'agaciro gikwiriye ariko hari n'ahandi umubano utameze neza ,ndetse usa n'uwasenyutse bitewe n'iyi ngingo yo gutera akabariro ku rugo.
Ushobora kwibaza uti Ese ni gute imibonano mpuzabitsina yasenya umubano w'abashakanye?

1.Iyo umwe mu bashakanye ahora asaba …

Buri wese agira ubushake butandukanye n'ubwundi mu gukora imibonano mpuzabitsina. Hari uba wumva yabikora inshuro 2,undi 3,..ku munsi. Hakaba n'undi wakubwira ko 2 mu cyumweru aribyo akunda. Iyi mihindagurikire mudahuriyeho nk'abashakanye kandi murarana ku buriri bumwe, iyo mutayiganiriyeho yabasenyera.
Abagabo nibo akenshi baba bumva akabariro ka buri munsi ari ingenzi.

Guhora abisaba umugore we ,wenda kandi batanahuza ubushake bishobora guteza ikibazo. Ikiganiro kirambuye kuri iyi ngingo nicyo cyabasha gutuma umenya neza umufasha wawe, ukamenya n'uko umutwara.

2.Iyo umwe mu bashakanye ahora yanga..

Nubwo mudahuje ubushake ariko sibyo wakwitwaza ngo maze umugabo wawe ujye uhora umuteye umugongo buri joro. Kuba ukora akazi kakunaniza sibyo biguha uburenganzira bwo kwicisha umugore wawe imbeho buri joro. Iyo umwe mu bashakanye ahora yima mugenzi we umwanya wo guhuza urugwiro nabyo birasenya.

3.Iyo akabariro katakirangwa mu rugo

Impamvu zo kutabonana n'umugabo cyangwa umugore wawe zishobora kuba zihari kandi zumvikana. Ariko nanone twibukiranye ko mwese mwakuwe iwanyu (mu rugo rw'ababyeyi)n'ibibagoye ,ibigori byo mwarabihasize.

Urugo rutakirangwamo ijoro ry'urukundo,ruba rugeze aharindimuka. Nayo ishobora kuba impamvu yo kuzamba k'umubano wanyu ,urukundo mwari mufitanye rukagenda rukonja . Iyo bimeze gutya nibwo mu rugo rwanyu hahora intonganya zidashira, kutizerana, uburakari , kugabanuka kw'amarangamutima mwagiriranaga hagati yanyu,..

4.Gutegera uwo mwashakanye ku mibonano mpuzabitsina

Iyi ngingo ireba abagore cyane. Umugore akaba aho akumva ko agomba gutegera umugabo we mu buriri. Niba umusabye kumupfumbata undi na we akaba abonye umwanya wo kumusaba ibyo ashaka, kumucyurira cyangwa kumubwira amakosa ye,..Mbese bikaba nko mu rukiko cyangwa aho basabira imbabazi.
Ibi bituma umugabo agenda ahurwa iki gikorwa. Gucana inyuma bigatangira guhabwa umwanya kandi biturutse ku kutamenya .

5.Iyo umwe mu bashakanye ashaka kuyobora igikorwa

Hari igihe umwe mu bashakanye(umugabo cyangwa umugore)aba yumva yayobora ndetse agategeka uko igikorwa kigomba kugenda. Iyo abantu bari mu rukundo, biba byiza iyo ntawifashe nk'umuyobozi. Byangiza urukundo/umubano. Ni umwanya wo kugaragarizanya amarangamutima. Ntiwahatira rero umuntu uburyo agomba kubigenza.

Gutera akabariro nabyo ni uko. Kwigishanya no guharanira ibyishimo bya mwembi nibyo by'ingenzi. Iyo umwe ashatse kuzana amategeko ye , ntakiba kigikozwe.
Imibonano mpuzaitsina ni igikorwa gikwiriye kwitonderwa naho ubundi yakwangiza umubano w'abashakanye. Iyo bitagenda neza, nkuko ikiganiro ariho havugirwa byose, nabwo muba mugomba kubiganiraho nta mbereka cyangwa kwishishanya.
Kujya gushakira umunezero hanze kandi usize umugabo/umugore mwashakanye kubana akaramata sibyo bikemura ikibazo. Ni ubugwari.

Kugisha inama kuri uru rubuga, wohereza ikibazo cyawe kuri email:[email protected].Umwirondoro wawe ugirwa ibanga%.

Share on:
WhatsApp

The post Ubu nibwo buryo 5 imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w'abashakanye. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)