Gahunda y'imikino y'Amavubi muri CHAN, iby'ingenzi wamenya ku mijyi 3 izakira irushanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko igikombe cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu by bo 'CHAN' icya 2020 gisubitswe kubera COVID-19, ubu kizaba guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021 kibere muri Cameroun.

Mbere cyari giteganyijwe ku wa 4 Mata kugeza 25 Mata 2020 muri Cameroun, Amavubi y'u Rwanda n'ubundi aracyari mu itsinda C kumwe na Morocco, Uganda na Togo.

Ni imikino izabera mu mijyi 3 ku bibuga 4. Umujyi wa Douala akaba ari na wo mujyi munini muri iki gihugu aho unafatwa nk'igicumbi cy'ubukungu, ni umwe mu mijyi izakira iri rushanwa, muri uyu mujyi hazakoreshwa ibibuga 2 ari byo Japoma Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50 na Stade de la Réunification yakira abantu ibihumbi 30.

Umujyi wa Yaounde utuwe n'abantu hafi miliyoni 3 ukaba umujyi wa kabiri mu bunini nyuma ya Daoula, byongeye kandi ni wo murwa mukuru w'iki gihugu, na wo uzakira iyi mikino ya CHAN 2020, azakinirwa ku kibuga kimwe cya Stade Ahmadou Ahidjo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 42.

Limbe ni umujyi washinzwe mu 1858 n'umuvugabutumwa w'umwongereza, Alfred Saker, uherereye mu Magepfo y'Uburengerazuba bwa Cameroun, ukaba ukora cyane ku Nyanja, muri 2005 abaturage bari bawutuye bageraga ku 84,223, ni wo mujyi wa 3 uzakira imikino ya CHAN 2020, itsinda rizakinira muri uyu mujyi, bazakinira kuri Limbe Stadium yakira abantu ibihumbi 20.

Itsinda C u Rwanda ruherereyemo bazakinira mu mujyi wa Douala uretse umukino usoza itsinda w'u Rwanda na Togo uzakinirwa mu mujyi Limbe.

Ntabwo amatariki nyirizina imikino y'Amavubi izaberaho aramenyekana, gusa izatangira ikina na Uganda, ikurikizeho Morocco mu gihe izasoreza kuri Togo.

Iri rushanwa rigizwe n'amatsinda 4, hakazazamuka amakipe abiri muri buri tsinda, itsinda ry'u Rwanda rya C, muri ¼ ikipe ya mbere izahura n'iya kabiri mu itsinda D mu gihe iya mbere mu itsinda D izahura n'iya kabiri mu itsinda C.

Gahunda uko iteye
Amavubi yamenye gahunda nshya ya CHAN 2020

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)