Ferwafa yashyizeho amabwiriza asaba amikoro ku makipe mbere y'isubukurwa ry'imikino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi mike yari ishize FERWAFA isubitse gahunda yo gusubukura shampiyona ndetse n'andi marushanwa, kuri uyu wa mbere haje gutangwa amabwriza amakipe yose agomba kuzubahiriza mbere y'uko hasubukurwa amarushanwa yose.

Shampiyona izatangira nta mufana wemerewe kwinjira muri stade
Shampiyona izatangira nta mufana wemerewe kwinjira muri stade

Kuri aya mabwriza yatanzwe, bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru batangiye kugaragaza impungenge zishimgiye ku mikoro, aho amakipe azajya aba asabwa amafaranga Atari munsi ya Miliyoni kuri buri mukino, mu gihe kandi abafana batazaba bemerewe kwinjira ku kibuga.

Amwe muri ayo mabwiriza

Buri kipe igomba gupimisha abakinnyi n'abandi bagize Staff barimo abatoza, abaganga n'abandi, bigakorwa iminsi itatu mbere y'uko imyitozo itangira, ndetse bakongera gupimwa iminsi itatu mbere y'uko amarushanwa asubukurwa.

Amakipe yose yamenyeshejwe igihe imyitozo izaba isubukuwe, abakinnyi n'abatoza bagomba kuzajya baba ahantu hamwe, hagira umukinnyi uhava, akazapimwa bundi bushya igihe cyose azagarukira, ikipe kandi izahitamo kuba ihagaritse kuba hamwe, ubwo izaba igarutse abakinnyi ndetse n'abatoza bazongere bapimwe bundi bushya.

Ikipe yakiriye umukino, igomba gupimisha abakinnyi, abatoza, abashinzwe umutekano wo ku bibuga, abatoragura imipira, ndetse n'abandi bantu bose bakenerwa ku kibuga kugira ngo umukino ube.

Abasifuzi nabo barasabwa kwipimisha iminsi itatu mbere y'umukino, hagira usanganwa Coronavirus agahita asimbuzwa undi hakiri kare.

Kugeza ubu igipimo ku muntu umwe wipimisha Coronavirus ku giti cye, yishyura amadolari 50 angana n'ibihumbi hafi 50 Frws, aho byibura buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi inshuro ebyiri mbere yo gusubukura imikino




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-yashyizeho-amabwiriza-asaba-amikoro-ku-makipe-mbere-y-isubukurwa-ry-imikino
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)