Biteye agahinda umusore yatwitse impamyabumenyi ze zose kubera kubura akazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kudashobora kubona akazi, byatumye, umusore wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Usman Abubakar, muri Leta ya Katsina ashwanyaguza impamyabumenyi ze zose mbere yo kuzitwika.

Ikibazo cy'ubushomeri ni kimwe mu bibazo bikomeye Nigeria igerageza gukemura, uko ishoboye.

Ariko Usman Abubakar, umunyeshuri wari umaze igihe arangije ariko yarabuze akazi kubyihanganira byaramunaniye atwika ibyangombwa bye byose by'amashuri mu rwego rwo kwereka leta ya Nigeria ko byamurakaje.

Bimwe mu byemezo byatwitswe n'uyu musore warangije muri Leta ya Katsina harimo ibyo yakuye mu kigo cy'igihugu gishinzwe urubyiruko (NYSC), icy'amashuri makuru n'icy'ishuri ryisumbuye.

Urubuga Afrik.com ruvuga ko Usman Abubakar yakusanyije impamyabumenyi zose yabonye, akazishwanyaguza mbere yo kuzitwika nk'uko amafoto aherutse kujya ahagaragara abigaragaza.

Ku rundi ruhande, umugore w'imyaka 33 uzwi ku izina rya Helana Darwin yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza akababaro yatewe no kuba umushomeri, nubwo afite impamyabumenyi ebyiri za 'masters' na 'PhD'. Ati:

'Nigute ku myaka 33, na Masters 2 na PhD nshobora kwisanga nkomeje kubaho mu bihe bibi ku isoko ry'umurimo?'.

Helana Darwin yakomeje agira ati: 'Ndi umuhanga mu by'imibereho y'abantu, ndashaka gushishikariza abantu bose hano gusubiza amaso inyuma no kurwanya imvugo zo kuba ba nyamwigendaho.'.

Muri Nigeria, kimwe n'ahandi henshi muri Afurika, umubare w'abashomeri mu banyeshuri bari kurangiza amashuri wakomeje kwiyongera mu myaka yashize kubera kubura akazi.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/30/biteye-agahinda-umusore-yatwitse-impamyabumenyi-ze-zose-kubera-kubura-akazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)