Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Abijuru Benjamin yambitse impeta Munezero Aline[Bijoux] amusaba ko yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera, gusa yatunguwe n'uko yari yamuzaniye impeta itamukwira.
Ubwo uyu muhango wabaga, Bijoux yaje kugaragara asa n'aho arimo yongorera umukunzi we, aganira na ISIMBI, yavuze ko yarimo amubaza uburyo yamwambitse impeta itamukwira.
Yagize ati“yari yanzaniye impeta itankwira, naramubwiye nti imyaka tumaranye ntabwo uzi intoki zanjye, arambwira ngo byancanze nyine, sinzi uwo yajyanye bayimupimaho ariko nyine ntabwo yankwiraga.”
Bijoux avuga ko Benjamin ari umusore ufite imico myiza ndetse unitonda akaba ari na kimwe mu byo yamukundiye.
Ngo yari yamuzaniye impeta itamukwira
Reba ikiganiro na Bijoux
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yahishuye-amagambo-yongoreye-umukunzi-we-ubwo-yamwambikaga-impeta-video