Amateka yaranze intwari yo kwizera John Bunyan #rwanda #RwOT

webrwanda
0

John Bunyan, umwe mu Bakristo bagaragaje impinduka zikomeye mu bihe byose, yavutse mu 1628 mu Bwongerza apfa mu 1688. N'ubwo yanditse ibitabo bigera kuri 60, igitabo cyitwa " The Pilgrim's Progress " nicyo cyakunzwe cyane kuburyo yagurishije kopi nyinshi kurusha ibindi bitabo byose bitari Bibiliya kandi cyafashije abantu batabarika mu rugendo rujya mu ijuru.

John Bunyan yabayeho mu buzima bukomeye ndetse no mu bihe bigoye by'ubukene aho Se yakoraga umwuga wo gusana amasafuriya na Kettles (ibikoresho byifashishwa mu gushyushya amazi cyangwa icyayi) Bunyan yize amashuri macye, ku myaka 16 y'ubukure, John yisanze mu Nteko ishinga amategeko mu ntambara yo mu Bwongereza, nyuma y'imyaka 3 yagarutse gukomeza umwuga wa se.

Bunyan yari yakuze nta makuru ya gikristo afite kandi yari umusore w' ishyamba utarubahirizaga amategeko. N'ubwo byari bimemeze bityo, hari ibintu bitandukanye byamuteye kwizera Kristo ubwo yari avuye mu ntambara yo mu bwongereza akabona uburyo umuntu bari kumwe yarashwe mu mutwe agahita apfa, nyamara John we agasigara. Mu buzima bwe habayemo urugamba rukomeye rwo guhinduka no kumva ko yababariwe kandi ko yakijijwe.

Bunyan yinjiye mu itorero ry'Ababatisita, bidatinze yamenyekanye cyane nk'umwe mu babwiriza bakomeye bo mu gihe cye, akurura imbaga y'abantu barenga igihumbi. Umwami Charles II yumvise ko John Owen, umuhanga mu bya tewolojiya akaba n'umuyobozi wungirije wa wa Kaminuza ya Oxford, yumvise ubutumwa bwa Bunyan, umwami yamubajije impamvu yamuteze amatwi. Hanyuma umugabo ukomeye John Owen aramusubiza ati: "Birashimishije Nyagasani, iyaba nashoboraga gutunga ubushobozi bwo gufata imitima y'abantu, nakwishimira kureka ibyo nize byose".

Guverinoma ya Chaless II yarakariye cyane John Bunyan bumva batakwihanganira umuntu nk'uwo kugeza ubwo mu 1661 Bunyan yisanze yajugunywe muri gereza azira kwizera kwe ndetse akatirwa imyaka 12. John yabaye mu buzima bwo muri gereza ateganya ko yakatirwa urwo gupfa, gutandukana n'umugore we, umuryango we n'itorero byamuteye umubabaro mwinshi. Mugihe yari afunze, Bunyan yatangiye kwandika ibitabo . Mu 1672 Bunyan yarafunguwe maze agirwa Pasiteri mu itorero ry'Ababatisita muri Bedford kugeza apfuye mu 1688.

"The Pilgrim'sProgress" igitabo cyasohotse mu 1678 no mu 1684, ni igitabo gitangaje kirimo abakinankuru bahuye n'abanzi n'ibibazo mu nzira ijya mu ijuru. Iki gitabo kivuga ku mibereho ya gikristo cyahinduye imbaga nyamwinshi maze bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo.

Urupfu rwa John Bunyan

John Bunyan yapfuye mu 1688 afite imyaka 60. Ubwo yari mu rugendo yerekeza i London gukemura amakimbirane hagati y' umuhungu na Se, yararwaye agira umuriro mwinshi bituma ajya mu rugo rw'incuti ye ari naho yapfiriye. Bunyan yashinguwe mu cyubahiro ndetse ku mva ye bashyiraho ishusho igaragaza ko aruhukiye mu mahoro.

Nk'umubwiriza butumwa bwiza, Pasiteri akaba n'umwanditsi w'ibitabo John Bunyan yakoze umurimo w'Imana kandi azana benshi kuri Kristo, hari byinshi dukwiye kumwigiraho bikadufasha mu mibereho yacu ya Gikristo.

1. Bunyan yiyemeje gutanga ubutumwa bw'Imana Yari azi ko yahamagawe n'Imana kandi ikamuha impano yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo. Amaze guhangana n'ubuzima bwa gereza, Bunyan yarafunguwe ndetse ahabwa ikarita y'ubuzima busanzwe . Mubyukuri John yashoboraga kubona umudendezo usesuye iyo aramuka yemeye kureka kwamamaza ubutumwa bwiza, ariko yarabyanze ashikama ku ijambo ry'Imana. N'ubwo bamufunze bagamije kumucecekesha, byamuhaye umwanya wo kwandika ibitabo no gutanga umusanzu mu ivugabutumwa.

2. Bunyan yatangaje ubutumwa bwiza ku buryo bukomeye binyuze mu gitabo yise "The Pilgrim's Progress". Bunyan yanditse mu rurimi rwumvwa n' abagabo n'abagore ndetse n'abakinankuru yakoresheje ni abantu basanzwe. Mubyukuri igitabo cya Bunyan gikwiye kudutera imbaraga zo kwamamaza ubutumwa bwiza.

3. Hari ubwenge buvuye ku Mana tugenewe twese: Mubyukuri John Bunyan mu bikorwa byose yakoze byo kwamamaza ubutumwa bw'Imana yahawe ubwenge buturutse mu ijuru kuko we ntiyari afite amashuri yishingikirijeho ariko Imana yamuhaye ubwenge bwo kwandika no kubwiriza akigarurira imitima ya benshi bagahindukirira Kristo. Muri iki gihe cyacu dukeneye ubwenge buvuye ku Mana.

Muri macye, Bunyan yari umuntu wari ufite ubushobozi bwo gukurura imitima y'abantu. Yasangizaga abantu ubwenge bw'Imana. Muri iki gihe cyacu abagabo n'abagore bakeneye ubwenge buva ku Mana kugirango babashe gukora icyo baremewe kandi bazasohoze urugendo amahoro.

Source:canonjjohn.com

[email protected]

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)