Aline Gahongayire yitanze udupfukamunwa 1000 tuzashyikirizwa abatishoboye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatanze udupfukamunwa 1000 dufite agaciro k'ibihumbi 350 Frw tukaba tuzashyikirizwa bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi no mu Murenge wa Kimironko.

Utu dupfukamunwa Gahongayire yadutanze binyuze mu bukangurambaga bwa Mask For All bugamije kunganira abatishoboye bakaduhabwa ku buntu kugira ngo nabo babashe kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bubinyujije kuri Twitter ubuyobozi bw'iyi gahunda bwashimiye Aline Gahongayire watanze umusanzu we mu gufasha abaturage kwirinda COVID-19.

Bwagize buti 'Umukozi w'imana Aline Gahongayire yinjiye mu rugendo rwo kurwanya COVID-19 atanga udupfukamunwa 1000 dufite agaciro k'ibihumbi 350 Frw.'

Aline Gahongayire yitanze udupfukamunwa 1000 tuzashyikirizwa abatishoboye

Nk'uko bigenda muri ubu bukangurambaga aho utanze nawe ahita asaba abandi kwiyemeza kugira icyo batanga, Gahongayire yahise asaba Butera Knowless na Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku Isi kugira nabo umubare runaka w'udupfukamunwa batanga.

Ubukangurambaga bwa Mask for all bwatangijwe ku wa 3 Nzeri 2020 n'Ihuriro ry'Inganda Nyarwanda zikora udupfukamunwa. Muri ubu bukangurambaga biteganyijwe ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri hazaba hamaze gukusanywa udupfukamunwa miliyoni enye tuzahabwa abatishoboye badafite ubushobozi bwo kutugura hirya no hino mu gihugu.

Abateguye ubu bukangurambaga bavuga ko igitekerezo cyabwo ari ukuziba icyuho kiri mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus binyuze mu kwambara udupfukamunwa, aho usanga hari abatabasha kukambara cyangwa bakambara akatabarinda bitewe n'ubushobozi buke bwo kukagura.

Mu bantu n'ibigo bimaze kwinjira muri iyi gahunda harimo MTN Rwanda yatanze udupfukamunwa 10 000, Banki ya Kigali yatanze 30 000, Ambasade y'u Budage mu Rwanda yatanze 34 000 n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow, witanze udupfukamunwa 500.

Udupfukamunwa tuzatangwa buri minsi ibiri tuzajya dushyikirizwa abayobozi mu turere hanyuma abajyanama b'ubuzima batugeze ku baturage. Ubu bukangurambaga burareba buri wese aho yaba ari hose yaba mu gihugu no hanze yacyo.

Source: Igihe

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Aline-Gahongayire-yitanze-udupfukamunwa-1000-tuzashyikirizwa-abatishoboye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)