Nyuma y'uko umutoza mukuru w'ikipe ya Kiyovyu Sports, Karekezi Olivier agaragaje abatoza bazakorana batoza iyi kipe, ntibarasinyira iyi kipe aho bategereje kumenya umuyobozi uzaba ufite iyi kipe mu mwaka utaha.
Nyuma y'uko Karekezi Olivier agaragaje aba batoza bazakorana byari biteganyijwe ko ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020 ari bwo basinyira Kiyovu Sports, gusa Karekezi yanze ko basinya mu gihe bataramenya uzayobora iyi kipe.
Amakuru avuga ko uyu mutoza afite impungenege z'uko bashobora gusinya amasezerano na komite icyuye igihe, uzatorerwa kuyiyobora yaza ugasanga ntiyemera kuba yatanga ibyo bumvikanye.
Ibi byatumye bahitamo gutegereza amatora y'iyi kipe azaba ku munsi w'ejo ku Cyumweru, ubundi bakazasinya ku munsi wo ku wa Mbere bamaze kumenya umuyobozi w'iyi kipe.
Andi makuru avuga ko Karekezi Olivier yavunganye na Mvukiyehe Juvenal ari we wamuzanye bityo ko ashobora gusinya maze Juvenal ntatorerwe kuyobora iyi kipe bikazabagora.
Staff technique izafatanya na Karekezi Olivier gutoza Kiyovu Sports
1. Karekezi Olivier: Umutoza mukuru
2. Kalisa Francois: Umutoza wungirije
3. Ndizeye Aime Desire Ndanda: Direkiteri tekinike akanaba umutoza w'abanyezamu
4. Kagabo Ahmed: Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi
5. Kigundu Ibrahim (Baba): Ushinzwe ubuzima bw'ikipe bwa buri munsi (Team manager)
6. Djembadjemba: Ushinzwe ibikoresho by'ikipe (Kit-manager)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-ba-kiyovu-sports-banze-gusinya-bategereje-ibizava-mu-matora