Abasangwabutaka bo muri Amazon bishe ushinzwe guharanira uburenganzira bwabo bamurashe umwambi ku mutima. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo ukomeye wari impuguke mubijyanye n'imibereho myiza y'abasangwabutaka , abantu bo muri ubwo bwoko bwo mw'ishyamba rya Amazoni bamwirasiye umwambi mugituza ufata ku mutima maze ahasiga ubuzima. Rieli Franciscato yagerageje ibyubusa ngo yihishe inyuma y'imodoka ubwo we n'aba polisi bahuraga n'uru rugamba. Nk'uko byatangajwe n'umupolisi wabonye ubwo bwicanyi bwakorewe uyu mugabo w'imyaka 56 y'amavuko. Uyu munya Brazil ngo yirutse metero 50 afite umwambi mugituza mbere yo gupfa. Bwana Franciscato yakoraga mu karere muri Leta ya Rondônia mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Brazil aho yakurikiranaga ubu bwoko bw'abakavukire mu kigo cya Funai.

Yari inzobere yagize uruhare runini mu gushinga ishyirahamwe rya Kaninde Ethno-Environmental Defence Association muri 1980 rishinzwe guharanira uburenganzira bw'abasangwabutaka. Uwahafi n'iryo tsinda yatangaje ko abo basangwabutaka batabasha gutandukanya Inshuti n'Umwanzi.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga , umupolisi wabibonye yagize ati: 'Yariraga cyane yikura umwambi mu gituza, yitse metero 50 zose , aragwa ,ahita abura ubuzima'

Uyu niwo mwambi yakuwe mugituza , akaba ari nawo wamuhitanye.

Gabriel Uchida, umunyamakuru w'amafoto ukorera muri kariya karere, yatangarije AFP amakuru ko uyu muryango wari uzwi ku izina rya 'Cautario River isolated group'. Yavuze ko ubusanzwe bari 'umutwe w'amahoro', ariko 'kuri iyi nshuro, hari abantu batanu muribo bari bitwaje imbunda.'  Umuryango uharanira uburenganzira bw'abasangwabutaka Survival International wavuze ko Bwana Franciscato yahamagariwe gukora iperereza muri ako gace nyuma y'uko abantu benshi batagaragara mu mezi ashize. Iri tsinda ryagize riti: 'Amashyamba menshi akikije ako gasozi yasenyutse kandi yigaruriwe n'aborozi ndetse n'abandi baza nabaryigabije.'

'Umwaka ushize, inkongi z'umuriro nyinshi zatangiriye hanze ndetse n'imbere kuri aka gasozi, kandi muri uyu mwaka aborozi bakangishije ko bazatwika igice kinini cy'ubutaka. Iyicwa rya Rieli, ndetse no kuba hari itsinda ridafitanye isano ku nkombe z'ubworozi, byanze bikunze ni igisubizo ku gitutu kinini bo hamwe n'abari munsi y'ibyiri shyamba. '

Iyangirika ry'ishyamba rya Amazoni byateza ikibazo kw'Isi hose n'ubwo riherutse gushya Perezida wa Brazil akabitererana.

Mu myaka yashize amakimbirane hagati y'imiryango kavukire yo muri Amazone n'abari hanze yarushijeho kwiyongera. Kuva Jair Bolsonaro yatangira imirimo ya Perezidansi asezeranya guteza imbere akarere ka Amazone, havutse amakimbirane menshi hagati y'abaturage bo hanze nabo muri iri shyamba.

Umushakashatsi mukuru wa Survival, Sarah Shenker, yagize ati: 'Urupfu rwa Rieli ni igihombo kibabaje kandi ntagereranywa , uru n'urugamba rwo guhagarika jenoside yo muri Berezile. Kubera umururumba wo kuva na mbere niwo utera ibura ry'imvura mw' ishyamba rya Amazone nabarinzi baryo. Yakoraga ubudacogora ngo arinde ubutaka anakumire abivanga mubasangwabutaka Atari abaho. Yabyeguriye ubuzima bwe, akora ku murongo wa mbere kugira ngo arwanye ibitero bitemewe n'abashinzwe gutema ibiti, aborozi n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro bakangisha kurimbura abantu batishoboye ku isi. Ntiyigeze yemera ko intambara ya Bolsonaro ku basangwabutaka no kuniga ingengo y'imari imubuza. '

Share on:
WhatsApp

The post Abasangwabutaka bo muri Amazon bishe ushinzwe guharanira uburenganzira bwabo bamurashe umwambi ku mutima. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)