Abanyarusizi bishimiye kugenderana n'utundi turere nyuma y'amezi atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro wishimiwe n'abifuza kujya no kuva mu Karere ka Rusizi kari kamaze amezi atandatu katagenderana n'utundi turere kubera imibare y'abarwayi ba Coronavirus yagiye ihaboneka.

Umucuruzi witwa Deo, ni umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kamembe. Avugana na Kigali Today, yatangaje ko biruhukije kuko bumvaga barashyizwe mu kato.

Agira ati “Twiruhukije kuko ubu nibura hari icyo twaruhutseho gato, twari dusanzwe dutuma abajya kurangura bakatuzanira ibicuruzwa tugasanga ntibijyanye n'uko tubyifuza, ariko ubu hari abafite imodoka zabo bazajya bajya mu mujyi wa Kigali bakareba ibigezweho bakarangura”.

Mugenzi we bakorana avuga ko Leta yakomeza kubafungurira n'imodoka zitwara abagenzi zigakora akazi, ahubwo bagasabwa gukora ubwirinzi.

Agira ati “Si twe twanze ubuzima bwacu cyangwa ngo dupfushe abacu, icyo dusaba Leta idufashe gukaza ubwirinzi hanyuma barekure n'imodoka zitwara abagenzi.

Ikindi dusaba, amezi atandatu ashize dusa nk'aho tudakora, kandi ibi byatugizeho ingaruka Leta izatuzirikane, kuko kwishyura inzu y'ubucuruzi udakora, ukishyura inzu yo kubamo ntacyo winjiza byatumye n'igishoro bamwe bagikoresha”.

Yakomeje agira ati “Turasaba Leta izadoherere abafite amazu bakodesha na bo borohereze abayakodesha, kuko harimo abo bizagiraho ingaruka bagahagarika ibyo gukora”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, avuga ko bishimiye kuba akarere ayobora kemerewe kugenderana n'utundi turere.

Ati “Birashimishije kuba ubuyobozi bwabonye ko ubwandu bugabanuka bakareka imodoka z'abantu ku giti cyabo zikajya mu Karere ka Rusizi, n'izindi zikaba zahava, gusa ibi birajyana no gukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kwirinda, ntibirare kuko bavuye muri guma Rusizi.

Ikiboneka cyo, iki cyorezo wubahirije ingamba zo kukirinda cyatsindwa, icyo tugiye gukomeza gusaba abaturage bacu ni ugukomeza kwirinda kugira ngo tutazasubira muri guma Rusizi, ahubwo ibintu bikarushaho kugenda neza n'imodoka zitwara abagenzi zikemerwa gukora”.

Kwemera ko imodoka z'abantu ku giti cyabo zijya zikanava mu Karere ka Rusizi, ni inkuru nziza ku bantu guma Rusizi yasanze batari mu miryango yabo, bakaba bari bamaze amezi atandatu batarasubirana.

Hari n'abandi bagumye muri Rusizi batashoboye kuhava kandi atari ho batuye bakiriye neza inkuru y'ingendo ku modoka z'abantu ku giti cyabo.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarusizi-bishimiye-kugenderana-n-utundi-turere-nyuma-y-amezi-atandatu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)