Wema Sepetu yavuze uburyo imiti yafataga yari igiye kumutera indwara yari no kumuhitana #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nyampinga wa Tanzania wa 2006, umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Wema Sepetu yahishuye uburyo ubwo yari mu rugamba rwo gushaka umwana yafashe imiti yamuteye indwari yari no kumwanduza kanseri iyo adahita ayihagarika ngo ajye kwivuza. Uyu mukobwa winanuye umwaka ushize agatakaza ibiro byinshi bigatangaza benshi, mu kiganiro na Claud FM yavuze ko ubundi yongereye ibiro ubwo yari mu rugamba rwo gushaka umwana, kuko yafashe imiti bamubwira ko izamwongerera umusemburo mu mubiri we ariko yari imuhitanye ari yatumye yongera ibiro byinshi. Avuga ko yagiriwe umugisha mu bintu byose ariko yabuze umwana, bityo yagombaga gukora ibishoboka byose akabona umwana yibyariye. Yagize ati“ Abantu bazi uko narwanye kugira ngo mbyare, umunezero wanjye uzaba wuzuye ari uko mbonye umwana. Nongereye ibiro mu rugamba rwanjye rwo gushaka umwana, nakundaga gufata imiti myinshi yagize ingaruka mbi ku misemburo yanjye. Ingaruka mbi zanyongereye ibiro." Yakomeje avuga ko mu gihe yafataga iyi miti, yanduye indwara yashoboraga kumutera ibyago byo kurwara kanseri iyo itavurwa hakiri kare. Yamaganye amakuru yavuzwe mu minsi ishize ko yagiye kwibagisha mu Buhinde ngo ananuke. Wema yavuze ko yagiye mu Buhinde gushaka ubuvuzi kubera ubugumba bwe maze agirwa inama yo kugabanya ibiro kugira ngo yongere amahirwe yo gusama kubera ko yari afite ibinure byinshi muri nyababyeyi. Yinanuye kubera gushaka umwana
http://dlvr.it/Rdh15P

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)