Nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cya COVID-19, ku Isi hose no mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, Leta n’abafatanyabikorwa bayo bahagurukiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zari zigamije kurinda ikwirakwira ryacyo, zirimo gahunda ya Guma mu Rugo yahagaritse ibikorwa bya benshi.