Ubumwe burubaka! Ibya Kiyovu Sports byagiye mu murongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwuka mubi wavugwaga hagati ya Ntwarindwa Theodore akaba visi perezida wa Kiyovu Sports na Mvukiyehe Juvenal wari ukuriye akanama gashinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe, nyuma yo kwicarana bemeye kunga ubumwe ku bw'ahazaza ha Kiyovu Sports.

Aba bagabo ni bamwe mu barimo bafasha Kiyovu Sports kwiyubaka bagura abakinnyi n'umutoza Karekezi.

Gusa baje kutumvikana aho byatangiye kuvugwa ko buri umwe yifuza kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, ari na cyo cyatumye hazamo umwuka mubi mu ikipe kugeza ho ku munsi w'ejo umutoza Karekezi Olivier atangaza ko adashobora kuza mu gihe mu ikipe harimo akavuyo, bityo ko bakwiye kubanza kubikemura.

Ibi kandi bikaba byaragiye bikura biturutse ku tuntu duto duto aho nka komite iriho irimo na Ntarindwa Theodore itemeye imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguze avuga ko ari iya Kiyovu Sports ibyo bafata nk'amayeri yo kwiyamamaza.

Abadasyigikiye komite iriho bakaba barashinje komite iriho gukora amakosa mu masezerano y'abakinnyi ari byo byatumye Keddy asinyira APR FC.

Ku bw'inyungu z'ikipe, ejo habaye inama yatumuijwe na Mvuyekure Francois, perezida wa Kiyovu Sports kuri ubu afatanyije n'abahoze bayobora iyi kipe, bicarana n'aba bagabo kugira ngo bakemure ibibazo bafitanye.

Inama ikaba yasojwe impande zombi zemeye gukorera hamwe ibyo byagaragajwe n'ifoto ya Juvenal na Theodore bafatanye mu biganza.

Kiyovu Sports yashyize aya mafoto kuri Twitter aherekezwa n'amagambo agira ati“Buri gihe abishyize hamwe Imana irabasanga, iki ni ikimenyetso cy'uko intsinzi yegereje. Abayovu rero dukomeze twitabire kuba abanyamuryango tubibutse ko ari ukwishyura 120.000 Frw. Ukaba ubaye umunyamuryango wa SC Kiyovu.”

Buri gihe abishyize hamwe Imana irabasanga, iki ni ikimenyetso cyuko intsinzi yegereje. ABAYOVU rero dukomeze twitabire kuba abanyamuryango tubibutse ko ari ukwishyura 120.000frw. Ukaba ubaye umunyamuryango wa SC Kiyovu. pic.twitter.com/zupbq8AlIt

— The Official Account of SC Kiyovu (@SCKiyovuSports) August 5, 2020

Bemeye gukorera hamwe


source http://isimbi.rw/siporo/article/ubumwe-burubaka-ibya-kiyovu-sports-byagiye-mu-murongo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)