'Garukira Uwiteka' Indirimbo Naason yasohoye biturutse k'ubuhamya bw'uko Yanga yakijijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize nibwo Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu mwuga wo gusobanura filime yatangaje ko yakijijwe ndetse anahishura urugendo rwe mu kwakira agakiza. Ubuhamya bw'uyu mugabo bwasunikiye umuhanzi Naason kwandika indirimbo nshya yise “Garukira uwiteka”.

Uyu muhanzi utamenyerewe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yongeye gukora mu nganzo ye asohora indirimbo nshya ifite umwihariko kuko yayanditse nyuma yo kumva ubuhamya bwa Yanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Naason yagize ati "Abantu bakeneye kugarukira Uwiteka kuko ibihe turimo bikomeje kutwereka ko dukwiye guhanga amaso Uwiteka. Nkimara kubona ubuhamya bwa Yanga numvise nkeneye kunga mu rye ngakangurira abantu kurangamira Uwiteka.”

"Sinavuga ko ndi intungane ariko njye nsanzwe negerana n'Imana. Muri iyi ndirimbo nari ndi gukangurira abantu kurushaho kwegerana n'Imana kuko turi mu bihe byakarushijeho gutuma tubitekerezaho."

Mu buhamya bwa Yanga yatanze mu bitangazamakuru bitandukanye, yavuze ukuntu Imana yamusimbukije urupfu ubwo yari arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma agomba kubagwa bakamukuramo igifu-Imana ikaza kumwiyereka agakira.

Ni ikiganiro cyakoze ku mitima ya benshi bitewe n'inzira y'inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo, yaratangiye no gutakaza icyizere cy'ubuzima.

Yavuze ko yivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda no mu mahanga hose avurwa n'abaganga bakomeye rimwe na rimwe bakamubwira ko bishobora kuzarangira nabi.

Ibi ni nabyo byatumye umuhanzi Naason Solist akora indirimbo yise “Garukira Imana” ishingiye ku buhamya bwe, aho akangurira buri wese kugarukira Imana kugira ngo agire amahoro mu mutima.

Hari aho aririmba ati “Yitwa Rukundo, nyir'impuhwe nyinshi. Imbabazi ze, zihoraho iteka ryose! Garukira uwiteka ubone amahoro.”

Amajwi (Audio) yakozwe na Producer Bruce wakoze indirimbo za benshi mu baramyi bakomeye barimo Gentil Misigaro, James & Daniella, Israel Mbonyi n'abandi.

Ubuhamya bwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga, Uko yakijijwe

'Garukira uwiteka' indirimbo ya Naason ihimbaza Imana

Daniel@Agakiza

Source:Igihe



source https://agakiza.org/Garukira-Uwiteka-Indirimbo-Naason-yasohoye-biturutse-ku-buhamya-bwa-Yanga.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)