Seif wa APR FC arakora ubukwe na Belyse mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Seif, nyuma yi gutera ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, bazakora ubukwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2020. Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe bari Quiet Haven Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ni bwo Sefu imbere y'inshuti n'abavandimwe yasabye Belyse bamaranye umwaka n'igice bakundana ko yazamubera umugore maze igihe asigaje ku Isi bakazakimarana. Yaravuze ngo yego Seif yashyize ivi hasi asaba Belyse ko yazamubera umugore Nyuma yo gutera ivi yabwiye ISIMBI ko atazi igihe azakorera ubukwe ariko abiteganya muri Nyakanga cyangwa Kanama 2020. Belyse ni we wanyuze umutima wa Seif Mu cyo benshi bakunze kwita Save the Date mu mvugo y'iki gihe, aba bombi bateguje abantu ko bazakora ubukwe tariki ya 6 Nzeri 2020. Save the Date ya Seif na Belyse Seif avuga ko impamvu yahisemo kuzamarana ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi na Mushambokazi Belyse ari uko ari we mukobwa yasanze umunyura kandi bahuje byinshi.
http://dlvr.it/Rcxl66

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)