Aba bombi byavuzwe ko batakibana ubwo bari bamaze kugera muri Canada gusa uyu muhanzi ntiyegeze agira icyo abitangazaho.
Safi Madiba yavuze ko yatandukanye na Judithe Niyonizera bitewe n'uko hari ibyo batumvikanyeho.
Uyu musore yabwiye INYARWANDA ko “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n'imico n'ibindi. Natandukanye n'umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”
Safi Madiba yavuze ko asigaye yibana mu nzu kandi ko ari no kwitegura gusohora indirimbo nshya mu minsi iri imbere.
source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Safi-Madiba-yemeje-ko-yamaze-gutandukana-n-umugore-we