RIB yagize icyo ivuga ku batawe muri yombi byasakuje ko bongereraga abagore amabere n'amabuno #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ibyakwirakwijwe byavugaga ko tariki 12 Kanama 2020 guhera saa sita kugeza saa cyenda z'igicamunsi, mu kagari ka Niboye mu mudugudu wa Rwezamenyo, ku bufatanye na RIB hafashwe abagore n'abakobwa 15 barimo 12 bari baje kongeresha no kugabanyisha ibibuno, inda, amabere n'amaboko.

Ubu butumwa bwarimo n'amazina y'abantu 15 bafatiwe muri iki gikorwa ndetse bikavugwa ko bari mu maboko y'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB. Gusa ku ruhande rwa RIB, n'ubwo badahakana ibyabaye, bavuga ko amwe muri aya makuru ntacyo bayavugaho kubera ko byabangamira iperereza, gusa umubare w'abatawe muri yombi wo ngo si uwo.

Umuvugizi w'umugisigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko abafashwe ari abagore babiri, ndetse ko inyito y'icyaha bakurikiranyweho ari ukwihesha ikintu cy'undi ukoresheje uburiganya, icyaha gihanwa n'ingingo y'174 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Avuga ko nta yandi makuru menshi yatangazwa kuri ibyo kuko byabangamira iperereza.

Dr. Murangira Thierry kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko RIB nta ruhare yagize mu gukwirakwiza ubwo butumwa bwarimo n'amazina y'abantu 15, agashimangira ko mu bunyamwuba bwayo ibyo badashobora kubikora. Yizeza abantu ko amakuru arenzeho kuri icyo kibazo azatangazwa mu gihe iperereza rizaba ryamaze gukorwa ku kigero gikwiye.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yagize-icyo-ivuga-ku-batawe-muri-yombi-byasakuje-ko-bongereraga-abagore-amabere-n-amabuno
Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Ikibuno wacyiyongeresha ngo bikomarire iki? Afazari nakiyongeresha ubwonko nkagira umutwe munini....

    ReplyDelete
Post a Comment