Ntitwitandukanyije na Kiliziya ! Ikiganiro na Nyirahabyarimana watangije itsinda ry'Intwarane za Yezu na Maria #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Intwarane za Yezu na Mariya zamenyekanye cyane muri Nyakanga mu 2013 ubwo byavugwaga ko Intwarane 11 zavuye mu Misa kuri Kiliziya ya St Michel zikerekeza ku rugo rw'Umukuru w'igihugu, zivuga ko zimushyiriye ubuhanuzi. Icyo gihe iryo tsinda ryakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kubangamira umudendezo w'igihugu no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gusa mu 2015 Urukiko rw'Ikirenga rubibahanaguraho. Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda aherutse kuvuga ko hari igihe bajyaga kuri Paruwasi za St Michel na Ste Famille bakavuga amagambo mabi kuri Kiliziya, ku Bakirisitu, no ku biyeguriye Imana, ku buryo byarangiraga abapadiri biyambaje Polisi kugira ngo ibafashe. Izina ‘Intwarane' ryongeye kumvikana mu mpera za Gicurasi 2020 Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze gutangaza ko yitandukanyije n'umuryango warikomotseho ukora nk'abihaye Imana, ariko utemera amabwiriza ya Kiliziya. Ku itariki ya 01 Gicurasi 2006, niyo tariki bafataho ko Intwarane zavutse biturutse ku butumwa bwahawe uwitwa Nyirahabyarimana Agathe, uvuga ko ijuru ryamunyuzemo kugira ngo ajyane ubwo butumwa bwiza yahawe. Yavuze ko ubwo yabwaga ubwo butumwa icyo gihe yari mu itsinda ry'abagombaga kunga abanyamuryango babiri b'umuryango w'Umutima Mutagatifu wa Yezu bari bafitanye amakimbirane, ariko mu buryo bw'ibitangaza roho ye iza kugenda, ibyo bise ‘kujyanwa buroho'. Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Nyirahabyarimana Agatha watangije iri tsinda yavuze ko ‘Intwarane' ari itsinda ryo muri Kiliziya Gatolika rifite ubutumwa bwihariye. Yagize ati “Ni itsinda ry'abasenga riri muri Kiliziya Gatolika, ubutumwa dufite ni ubutumwa bwihariye, ntabwo ari ubw'idini cyangwa ubwigumura kuri Kiliziya Gatolika n'ubwo hari abantu babyumva ukundi.” Nyirahabyarimana twaganiriye mu buryo bw'amajwi n'amashusho yasobanuye byimbitse uko iri tsinda ryavutse, uko ryakomeje kwaguka, imvano yo kuvugwaho guteza imvururo muri Kiliziya n'ibibindi byinshi biteye amatsiko. Mu 2009, ubutumwa bwaryo bwarenze i Kigali bugera mu ma Paruwasi atandukanye n'amadiyosezi, ndetse butangira no kugera mu bihugu by'u Burundi, Repubulika Iharanira Demeokrasi ya Congo, Uganda, Tanzania na Kenya. Reba igice cya mbere cy'ikiganiro twagiranye na Nyirahabyarimana Igice cya Kabiri cy'ikiganiro twagiranye na Nyirahabyarimana
http://dlvr.it/Rd1Rcq

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)