Nitwa Ibyishatse Benjamine mfite imyaka 30 ndashaka umusore twakundana bya nyabyo tukabana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Ibyishatse Benjamine mfite imyaka 30 nkaba mfite abana 2. Nkirangiza kwiga nashatse akazi iwacu mu cyaro sinakabona. Igihe kimwe niyicariye ku mbuga haza umugabo w’umukire wari uziranye na papa, maze amubwira ko yamboneye akazi i Kigali ko tugomba kujyana nkagatangira. Papa yarabyemeye arambwira ngo nitegure njyane n’uwo mugabo. Kuri njye numvaga meze nk’uri kurota kuko numvaga ntiyumvisha ukuntu ngiye kuva mu bushomeri nkabona akazi i Kigali. Numvaga nsezeye k’ubukene ngiye kubaho nk’umuzungu. Byongeye kandi bitewe n’uko uwo mugabo yari afite umugore n’abana numvaga ntacyo mwishishaho na kimwe. Twahise tugenda tugera i Kigali bwije, uwo mugabo anjyana ahantu mu nzu arangije ansaba ko turyamana. Narabyanze arangije arambwira ngo niba mbyanze mbyuke mu gitondo nsubira iwacu mu cyaro kandi ntanitike ari bumpe. Mu by’ukuri ntawundi muntu nari nzi i Kigali byongeye numvaga ko ndamutse nsubiye mu cyaro inzozi zanjye zaba zipfuye. Ubwo rero narabyemeye turaryamana arangije ansiga ahongaho aragenda ambwira ko ariho nzajya mba muri iyo minsi mu gihe ntaratangira akazi. Yambujije gusohoka muri iyo nzu kandi ambwira ko ibyo nzajya nkenera byose azajya abimpa. Nakomeje kuba muri iyo nzu, uwo mugabo akajya anzanira ibyo kurya ndetse n’imyambaro agasubira iwe. Nakomeje gutegereza akazi ndaheba ahubwo nza gusanga narasamye inda y’uwo mugabo. Ntabwo yantereranye ahubwo yakomeje kumfasha akajya anzanira ibyo kurya ndetse amba hafi cyane mbyara umwana w’umuhungu. Ubwo iwacu bo bari bazi ko nabonye akazi nakize kuko uwo mugabo yajyaga ampa amafaranga nkaboherereza ariko ntabwo bari bazi ko nabyaye. Maze kubyara noneho kakazi yambwiraga naragatangiye, ariko hagati aho uwo mugabo twari twaramenyeranye bisa nk’aho ndi umugore we. Uko niko yaje kuntera n’inda ya kabiri mbyara umukobwa. Maze kubyara nibwo naje kumenya amakuru ko uwo mugabo atari njye njyenyine yakoze ibyo bintu, ahubwo ko hari undi mwana w’umukobwa nawe yakuye mu cyaro amubwira ko agiye kumushakira akazi yamugeza inaha akamutera inda akamugira umugore, yari amaze kugira abagore batatu. Ubwo rero nahise mbona ibyo ntazabivamo mubwira ko ntazongera kuryamana nawe kandi ko ntakintu cye na kimwe nshaka. Nkibimubwira yararakaye cyane ahita anyirukanisha kuri kakazi kuko yumvaga ko nibanyirukana nzamukenera nkamwinginga. Siko byaje kugenda rero kuko bakimara kunyirukana nahise mbona akazi keza cyane kurenza kakandi nakoraga, mpita niyemeza ko uwo mugabo ntakintu na kimwe ngipfana nawe dore ko n’ubwo twabyaranye abana babiri akaba ari papa w’abana banjye ariko ntarukundo rwigeze ruba hagati ya twembi. Niyo mpamvu ubu noneho nshaka umuntu twakundana bya nyabyo tukabana dukundanye bizira uburyarya. Uwabyemera yanyandikira tukabipanga.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

The post Nitwa Ibyishatse Benjamine mfite imyaka 30 ndashaka umusore twakundana bya nyabyo tukabana. first appeared on UMWUNGERI.RW.



source https://www.umwungeri.rw/nitwa-ibyishatse-benjamine-mfite-imyaka-30-ndashaka-umusore-twakundana-bya-nyabyo-tukabana/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)