Meddie Kagere mu muryango winjira muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere nta gihindutse araba ari umukinnyi wa APR FC mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

N'ubwo uyu mukinnyi yagiye akomeza kubihakanira itangazamakuru ko nta biganiro biri hagati ye na APR FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko musore utishimye mu gihugu cya Tanzania cyane ko atari mu mibare y'umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck, nta gihindutse azaba ari umukinnyi wa APR FC mu minsi ya vuba.

Ni kenshi uyu umutoza w'iyi kipe, Sven Ludwig Vandenbroeck yagiye yereka uyu rutahizamu umaze imyaka 2 yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania ko atari mu mibare ye cyane ko yagiye amwicaza bya hato na hato.

Uyu mukinnyi usigaranye umwaka umwe w'amasezerano, mbere y'uko shampiyona ya 20219-2020 irangira, yegereye umuyobozi wa Simba SC, Mohammed Dewji ‘Mo' amusaba ko yamurekura akajya kwishakira ahandi kuko atari umukinnyi wo kwicara ku ntebe cyane ko n'ikipe y'igihugu iba imukeneye, gusa Mo yanze kumurekura.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, ahamya ko Kagere yamaze kumvikana na APR FC kuba yaza akayikinira mu mwaka utaha w'imikino akayifasha no mikino Nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe izitabira.

Igisigaye ni uko APR FC yumvikana na Simba SC bakaba bagura umwaka umwe uyu mukinnyi asigaje muri Simba SC, ni mu gihe ibiganiro ngo birimo kugenda neza ndetse mu minsi ya vuba Kagere ashobora kugaruka mu Rwanda azanye na ‘Release Letter' agahita asinyira APR FC.

APR FC kandi ikaba yifuza bikomeye rutahizamu Jacquers Tuyisenge wamaze gutandukana na Petro Athletico yo muri Angola.

Meddie Kagere utishimye muri Simba SC, ashobora kwerekeza muri APR FC


source http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-mu-muryango-winjira-muri-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)