Messi wifuza kuva muri Barcelona yasabwe kugora ikintu kimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Toni Freixa byitezwe ko ari we uzasimbura Josep Maria Bartomeu ku mwanya wa perezida w'ikipe ya FC Barcelona, avuga ko Messi yasuzuguye ikipe bitewe n'uburyo asabamo gutandukana na yo, bityo ngo niba yifuza kugenda agomba kubahiriza ibiri mu masezerano akishyura miliyoni 700 z'Amayero nta kindi.

Ibi uyu mugabo wiyamariza kuzasimbura Bartomeu yabitangarije Marca Radio, aho avuga ko we atitaye niba Messi azagenda kuko buri kintu kigira iherezo, ahubwo uburyo byakozwemo byuzuye agasuzuguro.

Yagize ati“ntabwo nitaye kuba Messi azagenda kuko buri kimwe kigira iherezo. Yabikoze mu buryo butari bwo ntabwo yubashye ikipe.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Messi niba ashaka kugenda agomba kubahiriza amasezerano nta kindi.

Yagize ati“byarantunguye biranambabaza nk'umuntu wa Barcelona. Ibyo Messi yakoze byarambabaje. Amasezerano agomba kubahirizwa, icyo Messi agomba gukora ni ukuzana miliyoni 700 z'Amayero(€700M) ubundi akagenda.”

Messi usigaje umwaka w'amasezerano muri iyi kipe, akomeza gushimanagira ko mu masezerano ye harimo ingingo imwemerera kuba yajya mu y'indi nk'umukinnyi wigenga(free agent), ni mu gihe ikipe ivuga ko iyo ngingo yataye agaciro muri Kamena 2020 kuko atahise agenda, nyamara we akuvuga ko kuko icyo gihe imikino yari yarahagaze kubera COVID-19 igifite agaciro.

Amakuru avuga ko mu gihe Messi yaba atandukanye na Barcelona ashobora guhita asanga Pep Guadiola muri Manchester City, ni mu gihe kandi byavuzwe ko na Paris Saint Germain imwifuza.

Messi yasabwe kubahiriza icyo amasezerano ye avuga ubundi akigendera


source http://isimbi.rw/siporo/article/messi-wifuza-kuva-muri-barcelona-yasabwe-kugora-ikintu-kimwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)