Liban:abayobozi bo kucyambu cya Beirut bafungishijwe ijisho nyuma yiturika ridasanzwe ryahabaye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ya Liban (Lebanon) ivuga ko abategetsi benshi bo ku cyambu cya Beirut ubu bafungishijwe ijisho hategerejwe ko iperereza ritangira ku iturika rikaze ryo ku wa kabiri.
Iryo turika ryahitanye abatari munsi ya 135 naho abarenga 4000 barakomereka. Hatangiye ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.

Perezida Michel Aoun wa Liban yavuze ko iryo turika ryatewe na toni 2,750 za ‘nitrate d’ammonium’ (ammonium nitrate) zari zibitse nabi mu nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).

Badri Daher, umukuru wa gasutamo (ugenzura ibyo guca imisoro ibyinjira mu gihugu), yavuze ko ikigo akuriye cyasabye ko icyo kinyabutabire kihakurwa, ariko “ibi ntibyigeze biba”.

Daher yagize ati: “Duhariye impuguke ngo zitahure impamvu zabiteye”.
‘Nitrate d’ammonium’ ikoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire, igakoreshwa kandi nk’igiturika.

Ubwo yatangizaga inama y’abaminisitiri yihutirwa y’ejo ku wa gatatu, Perezida Aoun yagize ati:
“Nta magambo ashobora gusobanura ubwoba bwabase (bwibasiye) Beirut mu ijoro ryacyeye [ryo ku wa kabiri], igahinduka umujyi wugarijwe n’amakuba”.

Inzobere zo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza zigereranya ko uko guturika kwari gufite imbaraga zingana na kimwe cya cumi cy’imbaraga z’igisasu kirimbuzi cya nikleyeri cyatewe ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ku itariki nk’iyi ya 6 y’ukwa munani mu myaka 75 ishize.
Icyo gihe hari mu ntambara ya kabiri y’isi.

Izo nzobere zivuga ko iryo turika ry’i Beirut “nta gushidikanya ko ari rimwe mu guturika gukomeye cyane kudatewe n’ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri kuranze amateka ya muntu”.

The post Liban:abayobozi bo kucyambu cya Beirut bafungishijwe ijisho nyuma yiturika ridasanzwe ryahabaye. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/libanabayobozi-bo-kucyambu-cya-beirut-bafungishijwe-ijisho-nyuma-yiturika-ridasanzwe-ryahabaye/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)