Kamonyi : Umugore akurikiranweho kwica umugabo we akoresheje umuhini #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko mu masaha y'igicuku ahagana saa sita, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusakuru mu rugo rw'umugabo witwa Bwanakeye Alexis w'imyaka 34 n'umugore we Isezerano Sarah w'imyaka 26 y'amavuko, bahagera bagasanga uwo mugabo yishwe bigaragara ko haba hakoreshejwe umuhini ndetse hagakekwa umugore we.

Mwizerwa Rafiki yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi naho umugabo bikagaragara ko akomoka mu karere ka Huye hashingiwe ku byangombwa byabo, bakaba bari bamaze amezi 8 bageze muri aka gace ariko muri icyo gihe ngo nta makuru y'imibanire mibi yabo ubuyobozi bwigeze bumenyeshwa.

Kugeza ubu uwo mugore yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe iperereza rimukorwaho rikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu iperereza ryisumbuyeho.

Uyu mugore niwe bikekwa ko yaba yipfakaje akica umugabo we



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Umugore-akurikiranweho-kwica-umugabo-we-akoresheje-umuhini
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)