Jules Ulimwengu mu muryango ugaruka muri Sunrise FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umurundi wahoze akinira Rayon Sports avuye muri Sunrise FC, Jules Ulimwengu yagarutse muri iyi kipe nyuma yo kudahirwa muri Guinea Bissau.

Uyu rutahizamu yahoze akinira Sunrise aza gutandukana na yo mu ntangiriro za 2019 aho yerekeje muri Rayon Sports ayisinyira umwaka n'igice.

Ntibyakunze ko arangiza amasezerano yari yayisinyiye kuko nyuma yo usoza amezi 6, uyu mukinnyi mu mpeshyi ya 2019 yagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi bakinaga nk'abanyarwanda ariko babonye indangamuntu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, yaje kuyisubiza ahita yisubirira iwabo mu Burundi.

Uyu rutahizamu yahise ajya kugerageza amahirwe mu Bushinwa icyorezo cya COVID-19 kimukurayo, ubu akaba yari muri Guinea Bissau nabyo byaranze.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore yamaze kumvikana na Sunrise FC yagiriyemo ibihe byiza kuba yayigarukamo, ndetse bivugwa ko yanamaze gusinya amasezerano y'imyaka 2.

Ubuyobozi bwa Sunrise nta bintu byinshi bwifuza gutangaza ku igaruka ry'uyu mukinnyi cyane ko bo bemeza ko bitararangira.

Amakuru avuga ko Jules Ulimwengu yarangije no gushyira umukono ku masezerano y'iyi kipe ndetse na avance kuri recruitment yayihawe, igisigaye ni uko agera mu Rwanda aho yitezwe mu cyumweru gitaha.

Jules Ulimwengu akaba yaba yiyongereye ku bakinnyi nka Ndayishimiye Celestin basinyiye iyi kipe, rutahizamu w'umugande Yefesi na we umutoza aherutse kwemeza ko bamusinyishije.



source http://isimbi.rw/siporo/article/jules-ulimwengu-mu-muryango-ugaruka-muri-sunrise-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)