Iraswa ry'umuturage wa Ngoma warenze ku bwabwiriza yo kwirinda Covid-19 ryakuruye impaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umunyamabanga w'Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yari yatangaje ko umusore witwa Nsengiyumva Evariste yari asanzwe yarananiranye, akaba ngo yararashwe n'umupolisi wamusanze mu kabari yanarengeje amasaha yagenwe, ngo akaba yarashatse kumurwanya.

Polisi y'u Rwanda ariko yaje gutangaza mu masaha y'umugoroba ko irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa nyakwigendera. Polisi kuri twitter iti : "Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n'igice ; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya #COVID- 19, Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze".

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba Polisi ko yatangaza amazina y'uwo mupolisi nk'uko itangaza ay'abandi bakekwaho ibyaha, kandi akazagezwa imbere y'ubutabera akabihanirwa n'amategeko. Hari abakomeje kuvuga kandi ko umupolisi ufite imyitozo atari akwiye kurasa umuturage udafite intwaro kuko aba ashobora no kwirwanaho bitabaye ngombwa ko amurasa.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Iraswa-ry-umuturage-wa-Ngoma-warenze-ku-bwabwiriza-yo-kwirinda-Covid-19-ryakuruye-impaka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)