Ibintu ukwiye kumenya ku mukunzi wa Cristiano Ronaldo, se yafunzwe azira gucuruza cocaine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Georgina Rodriguez w'imyaka 26, ni umukunzi w'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'ikirangirire ku Isi, Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani akaba akomoka muri Portugal.

Georgina Rodriguez ni umunyamideli ukomoka muri Spian y'amajyaruguru mu Mujyi Jaca utuwe n'abantu ibihumbi 13, ni hafi y'umupaka w'Ubufaransa, ibirometero 450 uvuye mu mujyi wa Madrid, nyina yari umunya-Espagne na ho se akaba ari umunya-Argentine.

Hari ibintu bimwe byihariye ukwiye kumenya kuri uyu mukunzi wa Cristiano babyaranye umwana w'umukobwa, Alana Martina dos Santos Aveiro w'imyaka 2.

Muri 2011 ni bwo nyina umubyara, Ana María Hernández yitabye Imana azize impanuka. Se Jorge Rodríguez yafunzwe imyaka 10 azira gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Cocaine.

Uyu mukobwa wavukiye mu muryango utari wifashije cyane, mbere yo kujya mu mideli yari umubyinnyi.

Yakuze yumva azaba umubyinnyi ariko kuko ababyeyi batemwereye kwitabira ishuri ryigisha kubyina ahitamo kwibera umunyamideli nk'uko The Mirror ibitangaza.

Mbere y'uko we n'umuryango we bimukira muri Bristol, England , yakoranga nk'umuseriveri mu kabairi mu gace bari batuyemo.

Mbere y'uko ahura na Cristiano Ronaldo muri 2016, yakoraga mu iduka muri Espagne ahembwa amapawundi 250 ku cyumweru, yabaga mu nzu ifunganye.

We na Cristiano bahuriye mu iduka rya Gucci aho yakoraga, nyuma bakomeje kugenda bavugana kugeza babaye abakunzi.

Cristiano arusha Rodriguez imyaka 9. Rodriguez yavutse mu 1994 mu gihe Cristiano yavutse mu 1985, gusa aba bombi bavuga ko imyaka ari imibare ntacyo ivuze mu rukundo, icya mbere ni uko baba bakundana.

Umukunzi wa Cristiano yanakoze mu kabari


source http://isimbi.rw/siporo/ibintu-ukwiye-kumenya-ku-mukunzi-wa-cristiano-se-yafunzwe-azira-gucuruza-cocaine
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)