Dosiye y'abakobwa bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni igeze he ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakobwa bari mu kigero cy'imyaka 18 na 27 y'amavuko batawe muri yombi mu mpera za Nyakanga ndetse baza kwerekwa itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020.

Ubwo berekwaga itangazamakuru umwe muri aba bakobwa yavuze ko ibyo bakoze babikoreshejwe no gusinda, ariko asobanura ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n'amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu.

Uwo mwana w'umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo bari basinze batanazi ko bihanwa n'amategeko.

Aba bose icyo gihe bemeraga icyaha bakoze ariko bagasaba imbabazi imiryango yabo, abanyarwanda ndetse n'ubuyobozi muri rusange.

Dosiye y'aba bakobwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha aho yatanzwe ku wa 4 Kanama 2020.

Umuvuzi wa RIB w'umusigire Dr Murangira Thierry yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo burebe niba buzaregera urukiko cyangwa bugatesha agaciro iki kirego.

Ingingo ya 34 y'Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

Reba hano video y'aba bakobwa ubwo berekwaga itangazamakuru



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Dosiye-y-abakobwa-bakurikiranyweho-gukwirakwiza-amashusho-y-urukozasoni-igeze-he
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)