Itariki n'aho umwiherero w'abakinnyi n'ubuyobozi bwa Rayon Sports uzabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mu mpera z'iki cyumweru hateganyijwe umwiherero w'abakinnyi n'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe. Mu minsi yashize ni bwo ISIMBI yabagejeho inkuru y'uko Rayon Sports izakora umwiherero n'abakinnyi mu rwego rwo kuganira n'abakinnyi hategurwa umwaka w'imikino utaha, gusa umuvugizi w'iyi kipe yavugaga ko bataramenya aho umwierero uzabera. Uyu mwiherero uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 guhera ku isaha ya saa 9h, ubuyobozi bukazamarana umunsi n'abakinnyi biga kuri buri ngingo abakinnyi bibazaho ndetse banabereka umurongo ngenderwaho bagiye gukurikiza umwaka utaha w'imikino. Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzabera Honey in Honey ku Ruyenzi. Bamwe mu bakinnyi ISIMBI yagerageje kuvugisha bayemereye ko bamaze gutumirwa babwirwa iby'uyu mwiherero. Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora umwiherero
http://dlvr.it/RdTwhP

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)