Mu mafoto : Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi, abaturage basabwa kutagira ubwoba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi moto zari zisanzwe zimenyerewe nk'izikoreshwa n'abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Mu butumwa Polisi y'Igihugu yashyize ku rukuta rwa Twiter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, yatangaje ko ikomeje gukoresha ubu buryo mu bukangurambaga.

Bugira buti “Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.”

Bukomeza buvuga ko "Twatangiye gukoresha moto ifite indangururamajwi mu rwego rwo kugeza ubutumwa kuri benshi."

Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage kwirinda kurangarira iyo moto ahubwo bagatega amatwi ubutumwa itambutsa.

Ubutumwa bwa Polisi buvuga kandi ko abaturage basabwa “Kwirinda kwirema amatsinda murangariye iyo moto kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.”

Ubu buryo bushya bwazanywe na Polisi buje busanga ubundi bukangurambaga bwari busanzwe buriho bwiswe ‘Ntabe Ari Njye'.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y'Igihugu isaba Abanyarwanda kwambara neza agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza yose yashyizwe kugira ngo buri wese aharanire ko ataba ariwe uba intandaro yo gutiza umurindi icyorezo cya Coronavirusi.

Bwatangijwe muri Kamena 2020, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko “Buri Munyarwanda,abanyamadini, abanyamahoteri, n'abandi kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru ‘'Ntabe Arinjye'' utiza umurindi icyorezo cya Coronavirus, cyangwa ukwirakwiza Coronavirusi nahisemo gusiga intera hagati yanjye n'abandi.''

Icyorezo cya COVID19 giterwa n'agakoko gashya ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2019.

Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO igaragaza ko kuri ubu 20,542,666 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 746,335yahitanye mu gihe 13,460,635 bamaze kuyikira.

Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 309,653 bimaze kubonekamo abantu 2,171 banduye iki cyorezo mu gihe 1,478 bamaze guhira naho abakirwaye ni 686. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ku butaka bw'u Rwanda ni barindwi.
Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ingamba zo kwirinda Coronavirus
Abaturage basabwe kutagira ubwoba no kwirinda kurema amatsinda bashungereye izi moto



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Moto-nini-za-Polisi-zashyizweho-indangururamajwi-abaturage-basabwa-kutagira-ubwoba
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)