Burundi: Leta ya evariste ndayishimiye irifuza ko impunzi ziva mu Rwanda byakorwa nkuko muri Tanzania bikorwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimire yakiriye abatahutse bava mu Rwanda ashimangira ko Uburundi nk’igihugu ari ubw’Abanyaburundi bose aho bari hose.

Ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Ndayishimy yanditse:

Ati: “Twishimiye abavandimwe bacu batashye bava mu buhungiro muri Mahama. Nibyishimo byinshi kumiryango yabo no muburundi. Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kubatera inkunga mu byiciro byose mu gutaha kwabo. Turashishikariza abandi bashaka gusubira murugo, u Burundi ni ubwacu. Murakaza neza mu rugo! ” –

Mu ijambo rye, Minisitiri Gervais Ndirakobuca yagize ati: “Guverinoma y’Uburundi yiteguye gukorana na UNHCR mu guha ikaze abashaka gutaha”. Minisitiri w’ubuzima Thaddée Ndikumana yabibukije ko serivisi yo kubyara no kwita ku buzima ku bana bari munsi y’imyaka 5 ari ubuntu.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’Uburundi, Peter Nkurikiriye, yatangarije itangazamakuru ko u Burundi bwifuza gutangira kwakira impunzi ziva mu Rwanda kabiri mu cyumweru, nk’uko ari ku mpunzi zituruka muri Tanzaniya

The post Burundi: Leta ya evariste ndayishimiye irifuza ko impunzi ziva mu Rwanda byakorwa nkuko muri Tanzania bikorwa. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/burundi-leta-ya-evariste-ndayishimiye-irifuza-ko-impunzi-ziva-mu-rwanda-byakorwa-nkuko-muri-tanzania-bikorwa/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)