Buregeya Prince uhamya ko atahiriwe n'umwaka ushize, yageneye ubutumwa abafana ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe ya APR FC, Buregeya Prince ahamya ko atahiriwe n'umwaka ushize w'imikino bitewe n'imvune yatangiranye shampiyona ariko yishimira ko ikipe ye ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Buregeya Prince ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC umwaka w'imikino wa 2018-2019 cyane ko yakinnye imikino yose ya shampiyona uko ari 30, akaba yaraje kugira imvune ku mukino wa nyuma wa shampiyona, yaje gukira yongera kuvunika ku mukino ufungura shampiyona ya 2019-2020 bakina na AS Kigali, iyi mvune yatumye amara igihe kirekire hanze y'ikibuga.

Shampiyona ya 2018-2019 yamaze imikino 30 yose akina

Aganira n'urubuga rwa APR FC, yavuze ko umwaka ushize ku giti cye utagenze neza ariko yishimira ko begukanye igikombe cya shampiyona kandi badatsinzwe.

Yagize ati“shampiyona nk'ikipe ya APR FC yagenze neza cyane kuko twabashije kwegukana igikombe cya shampiyona tutanatsinzwe, ni ibintu byo kwishimira ku giti cyanjye. Kuri njye navuga ko umwaka ushize utagenze neza kuko igihe kinini nayibayemo mfite imvune kuko navunitse ku mukino wa mbere dukina na AS Kigali mara amezi hafi 4 ntakina cyari igihe kirikire.”

Gusa yishimira ko ubwo yari agarutse yafashije ikipe ye mu mikino yari ifite kandi y'ingenzi bakabasha kuyitwaramo neza.

Buregeya Prince yamaze igihe kinini afite imvune

Uyu musore kandi akaba yashimiye abafana b'ikipe ya APR FC uburyo bamubaye hafi igihe yari afite imvune, yabijeje ko umwaka utaha bazabaha ibyishimo nk'ibisanzwe.

Ati“icyo nabwira abafana ba APR FC ni ukubanza kubashimira kuko mu gihe nari mfite imvune umwaka ushize bambaye hafi ari abanyandikiraga ubutumwa bwo kunyihanganisha narabubonye. Ndabashimira kuko batwereka ko bari kumwe natwe mu byiza n'ibibi. Ndabizeza ko umwaka utaha tuzagerageza kubaha ibyishimo nk'ibisanzwe kuko niko kazi kacu dushinzwe.”

Buregeya Prince avuga ko intego yari afite umwaka ushize ari zo azatangira umwaka utaha w'imikino kuko atabashije kuzigeraho kubera imvune, yijeje abakunzi b'iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakagera mu matsinda ya CAF Champions League.

Yishimira ko yagarutse akirutse imvune agafasha ikipe ye


source http://isimbi.rw/siporo/article/buregeya-prince-uhamya-ko-atahiriwe-n-umwaka-ushize-yageneye-ubutumwa-abafana-ba-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)